Makanyaga Abdoul asigaye akorera umuziki we mu rugo nyuma y’igihe yari amaze mu bitaro kubera impanuka yakoze akavunika itako mu ntangiriro z’Ukuboza 2014.
Mu kiganiro na IGIHE, Makanyaga yavuze ko ataragarura intege ku buryo yabasha kugenda ariko agasobanura ko bitamubuza gukomeza gukora umuziki dore ko ari wo umutunze ndetse awufata nk’ubutunzi bwe bwa mbere.
Yagize ati, “Navuye mu bitaro ariko sindatora imbaraga zihagije gusa ntibyanciye intege cyane kuko nakomeje umuziki ubu nkaba nkorera mu rugo n’imyitozo sinkijya kuyikorera kure byose bibera mu rugo”.
Yinshingikiriza imbago akajya muri bimwe mu bitaramo
Makanyaga wamenyekanye mu ndirimbo zo hambere nka Nshatse inshuti, Rubanda n’izindi yabwiye IGIHE ko kuba yarakoze impanuka akajya mu bitaro bitatumye ahagarika muzika, ingufu nke afite azikoresha uko abashije ndetse akaba agerageza kwitabira ibitaramo bibera ahantu hatamugoye mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati, “Ntabwo natekerezaga ko nzakira nkongera gukandagira, nubwo bikigoranye ariko ndagerageza ndetse mbasha no kwitabira ubutumire bw’ahantu hatandukanye baba bansabye kubaririmbira kuko umuziki nibwo buzima bwanjye”.
Uyu musaza w’imyaka 68 yakomeje asobanura ko kuva yava mu bitaro amaze kuririmba mu bukwe butatu ndetse no ku munsi w’intwari akaba yararirimbye.
Yunzemo ati, “Umuziki nibwo buzima bwanjye, ni wo untunze, sinawureke kandi ngifite n’abantu banyereka ko bawushaka”.
Yabangamiwe no kwimurira umuryango we mu bitaro
Mu gihe yamaze mu bitaro, Makanya avuga ko yahombye ibintu byinshi birimo ibitaramo yagombaga kwitabira. Mu byamubangamiye cyane mu gihe cyose yamaze muri CHUK ni uburyo umuryango we wose wabanaga na we aho yari arwariye.
Yagize ati, “Ikintu cyambangamiye cyane kurusha ibindi ndi kwa muganga ni ukutaba mu rugo, ngatuma n’umuryango wanjye utura mu bitaro ku bwo kumba hafi no kundwaza ariko nanone nahombye ibitaramo byinshi”.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2014 ni bwo Makanyaga yanyereye imbere y’urugo rwe, avunika mu itako, ahita ajyanwa ku bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) akaza koherezwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisari.
Uyu muhanzi azasubira kwa muganga mu cyumweru gitaha kugira ngo bamukorere isuzuma rya nyuma.
TANGA IGITEKEREZO