Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Makanyaga yavuze ko abanyamuziki ba kera bahangaga ibihangano birimo ivangura, kubiba inzangano n’ibindi byabaye intandaro ya Jenoside.
Yagize ati, “Icyo gihe hari abanyamuziki bahimbaga indirimbo ubona zitiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo atari bose. Hari abaririmbaga indirimbo zibiba urwangano, amacakubiri, umwiryane kandi ibyo byose ni byo byatumye Jenoside iba”.
Yasobanuye ko nubwo bifashishaga umuziki wabo batera ubwoba abantu ndetse babaremamo imitima ya kinyamaswa, yashimangiye ko hari n’abahanzi bimakazaga urukundo, amahoro n’ubumwe barimo nka Rugamba Sipiriyani na Sebanani Andre bazize Jenoside n’abandi.
Makanya yaboneyeho gukangurira abahanzi b’iki gihe ko barushaho gukoresha umuziki nk’intwaro ibiba amahoro ndetse n’ubumwe.
Ati, “Abahanzi b’ubu abenshi ni urubyiruko, ndabashishikariza ko twafatanya tukarushaho gukoresha ubuhanzi bwacu mu kwimakaza urukundo ndetse umuziki wacu ukaba ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Yaboneyeho no guhumuriza abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka avuga ko bakwiriye kwibuka baniyubaka.

Ati, “Igihugu cyacu n’Abanyarwanda muri rusange turi mu bihe bigoye aho tuba twibuka abacu basize Jenoside ariko dukwiriye kwibuka twiyubaka”.
Makanya Abdul ni umuhanzi wo hambere ugikora umuziki kugeza ubu ndetse hari indirimbo ze ajya subiramo afatanyije n’abahanzi b’ubu.
TANGA IGITEKEREZO