00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Makanyaga avuga ko adateganya guteshuka ku njyana yatangiye

Yanditswe na

Mnyentwari Patrick

Kuya 28 October 2013 saa 08:32
Yasuwe :

Umuhanzi Makanyaga Abdul watangiye umuziki we mu mwaka w’1972 atangaza ko injyana yatangiranye iri mu zitwa ‘Igisope’ atazayihindura nubwo akorana indirimbo n’abahanzi biganjemo urubyiruko rukora injyana zitandukanye zitwa izigezweho.
Indirimbo ze nka “Hashize iminsi”, “Ngwino mukunzi nkurutishe bose”, “Gikundiro”, “Ibitekerezo”, “Urabeho Mariyana “ yasohoye bwa mbere mu mwaka wa 1972 n’izindi nyinshi yagiye akora mu njyana imwe avuga ko kugeza ku ndirimbo mirongo ine afite avuga nubwo (…)

Umuhanzi Makanyaga Abdul watangiye umuziki we mu mwaka w’1972 atangaza ko injyana yatangiranye iri mu zitwa ‘Igisope’ atazayihindura nubwo akorana indirimbo n’abahanzi biganjemo urubyiruko rukora injyana zitandukanye zitwa izigezweho.

Indirimbo ze nka “Hashize iminsi”, “Ngwino mukunzi nkurutishe bose”, “Gikundiro”, “Ibitekerezo”, “Urabeho Mariyana “ yasohoye bwa mbere mu mwaka wa 1972 n’izindi nyinshi yagiye akora mu njyana imwe avuga ko kugeza ku ndirimbo mirongo ine afite avuga nubwo umuziki mu Rwanda usa nk’uwahinduye isura we adateganya gundura injyana yatumye amenyekana kugeza ubu.

Aganira na IGIHE Makanyaga Abdul yagize ati “Indirimbo twaririmbye ni indirimbo zari zifite inkomoko muri Kongo, zirabyinitse kandi buri muntu wese uzumva, ashobora kuzibyina yaba urubyiruko cyangwa abakuze kuko no mu bitaramo nkora biragaragara, niyo mpamvu ntapfa kureka iyi njyana”.

Makanyaga avuga ko nubwo ari kugenda asaza adateganya kuba yareka umuziki igihe akiriho, kandi ko igihe azaba atakiriho afite abana bazakomeza umuziki ubu bari kuwiga mu bihugu byo hanze kuko nabo bawukunze kandi agenda abibafashamo.

Muri iki gihe, Makanyaga ari kumvikana cyane mu ndirimbo ze yasubiranyemo n’abahanzi bo muri Kina Music barimo Tom Close, Butera Knowless (usigaye witwa Mama Butera Jeanne), Christoper Muneza na Dream Boyz. Makanyaga kandi ari kumvikana mu ndirimbo zo kwamamaza harimo iyo yakoranye na Fireman.

Indirimbo Nshatse Inshuti Makanyaga yasubiranyemo na Kina Music:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .