00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Makanyaga akiri umwana yifuzaga kuzaba umucuzi w’ibyuma

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 24 May 2014 saa 09:22
Yasuwe :

Umuhanzi Makanyaga Abdoul akiri umwana muto yakuze afite inzozi zo kuzaba umucuzi w’ibyuma byakwanga akaba icyamamare mu guconga ruhago . Amaze kuba mukuru uyu musaza yatunguwe no gusanga izi mpano zose yiyumvagamo nta n’imwe yashyize mu buryo .
Makanyaga mwene Makanyaga Camil na Kanyonga Amina, akiri umwana muto yabwiraga ababyeyi be ko yifuza kuzaba umuntu ukomeye mu bukorikori no guconga ruhago . Ntibyamuhiriye kuko mu bwana bwe yaje guhura n’ikibazo cy’imvune ikomeye ibyo gukina (…)

Umuhanzi Makanyaga Abdoul akiri umwana muto yakuze afite inzozi zo kuzaba umucuzi w’ibyuma byakwanga akaba icyamamare mu guconga ruhago . Amaze kuba mukuru uyu musaza yatunguwe no gusanga izi mpano zose yiyumvagamo nta n’imwe yashyize mu buryo .

Makanyaga mwene Makanyaga Camil na Kanyonga Amina, akiri umwana muto yabwiraga ababyeyi be ko yifuza kuzaba umuntu ukomeye mu bukorikori no guconga ruhago . Ntibyamuhiriye kuko mu bwana bwe yaje guhura n’ikibazo cy’imvune ikomeye ibyo gukina umupira bihita bihagarara .

Yakuze akunda kuba umunyamyuga by'umwihariko gucura ibyuma ariko ntibyamukundiye kuko yaje kuba umuhanzi .

Ati, “Nkiri umwana nakundaga gukina umupira, gusa by’umwihariko umupira w’amaguru ariko nagize ikibazo ndavunika ku buryo ntabashije gukomeza kuwukina . Uretse umupira w’amaguru nakundaga kuganiriza ababyeyi banjye nkababwira ko nifuza kuzakora imyuga, nakundaga kujya ahantu babazaga .”

Uyu muhanzi akiri umwana, ngo yumvaga agomba kuzaba umucuzi. Umuntu apanga ibye n’Imana imupangira ibindi, Makanyaga yakuze asanga impano ye ikomeye ari ukuzaba umuziki ari na wo yamamayemo cyane kugeza ubu .

Ati, “Ahitwaga i Kamenge habaga abafureri bigisha abanyeshuri gucura, najyagayo nkirirwa ndeba uko bacura ibyuma nkumva ndabikunze cyane . Nakundaga imyuga y’amaboko cyane ndetse nkumva ari byo ngomba kuzakora mbaye mukuru . Numvaga ko nindamuka mbaye umucuzi w’ibyuma bizanshimisha”

Akomeza agira ati, “Mu mutima wanjye, mu bitekerezo byanjye nakuze numva nifuza kuzaba umukinnyi ukomeye w’umupira byakwanga nkaba umucuranzi ukomeye . Gusa ibyifuzo byacu byose siko bigerwaho byaje kurangira mbaye umuhanzi ndetse kugeza n’ubu nibyo ngikora .”

Makanyaga Abdul yakuze akunda gukina umupira w'amaguru nabyo ntibyamuhira .

Mu kiganiro na Makanyaga, yavuze ko ijambo rikomeye nyina yakundaga kumubwira ataratabaruka ni ukuzaba umugabo no kwirinda ikintu cyose cyazamushora mu ngeso mbi zitari iza kigabo .

Ati, “Mama yakundaga kumbwira ati ‘Ntuzabe imbwa mwana wanjye’, yambuzaga gukina n’abana bashobora kunyigisha imico mibi, kuko ari we nari narasigaranye . Ayo ni amagambo akomeye umubyeyi wanjye yakundaga kumbwira ndetse ndabimushimira kuko byampaye isomo mu buzima”

Makanyaga afite umugore n’abana barindwi, amashuri abanza yabanje kuyiga i Bujumbura , atarayarangiza nibwo se yitabye Imana asigarana na nyina ari na we babanye igihe kirekire .

MENYA BYINSHI KU BUZIMA N’UBUHANZI BWA MAKANYAGA:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .