Makanyaga Abdul azwi cyane mu ndirimbo zo hambere nka “Suzana”, “Rubanda”, “Nshatse inshuti”, “Mukamurenzi” n’izindi.
Yabwiye IGIHE ko album agiye gushyira hanze ari yo ya mbere kuva yatangira kuririmba. Izaba igizwe n’indirimbo zakunzwe mu myaka 47 ishize n’izo mu gihe cya vuba.
Ati “Ni album ya mbere ngiye gushyira hanze, natangiye kuririmba mu 1969 ariko ntabwo nigeze nkora album. Ni ubwa mbere […] nzashyiraho indirimbo zakunzwe hambere n’iza vuba zifite amashusho.”
Mu myaka yatambutse, Makanyaga umuririrmbyi w’icyatwa ushimisha bose mu bigero bitandukanye by’abakuru n’abato, yagiye agerageza gukora kasete y’indirimbo ze ntibyamukundira kubera ibibazo bya tekinoloji yari hasi.
Ati "Nabigerageje kenshi, mu 1985 nashatse gucuruza indirimbo zanjye ziri kuri kasete imwe, byarangoye cyane ndetse icyo gihe ntibaziguraga. Wanasangaga zitavuga neza.”
Mu kumurika album ye, Makanyaga azatumira abahanzi bo mu kigero cye bakiriho ndetse n’abakunzwe muri iki gihe ataratangaza amazina.
Ntarahitamo izina rya album ariko ngo izaba iriho indirimbo 22 zivanze, izo hambere no mu gihe cy’ubu zakunzwe. Iyi album ari kuyitegura abifashijwemo na Kina Music, izajya hanze muri Nyakanga 2016.
Makanyaga wavukiye i Huye mu Majyepfo y’u Rwanda mu 1947, ahitwa i Ngoma. Yatangiye kuririmba mu 1969, yahereye ku ndirimbo ya mbere yise “Urabeho Mariyana”. Yaririmbye muri Orchestre “Les Copain” na Irangira ari nayo abarizwamo ubu.
TANGA IGITEKEREZO