Mu mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2013, nibwo umuhanzi akaba umucuranzi n’umuririmbyi, Makanyaga Abdul yerekeje i Buruseli mu Bubiligi aho agiye kongera gushimisha ku nshuro ya 3 abakunzi b’indirimbo nyarwanda muri aho asanze mugenzi we Christopher bazataramana mu ijoro rishyira ubunani.
Mbere y’uko ahaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’iKigali, Makanyaga yabwiye abanyamakuru ko yiteguye neza gushimisha abakunzi be mu Bubiligi kandi yemeza akomeje ko bizaba ari igitaramo gikomeye aho itsinda rizamufasha rimaze iminsi ryitegura.
Ni ku nshuro ya gatatu isosoyete ya Team Production itumira Makanyaga dore ko ari yo imaze guca agahigo mu gutumira abahanzi benshi b’Abanyarwanda mu Bubiligi barimo Kitoko, King James, Makanyaga, Urban Boys, Christopher n’abandi…
Iki gitaramo cya ‘live’ kikazanitabirwa na Christopher wahagurutse i Kigali mu minsi ishize ndetse kiyoborwe n’umunyarwenya Atome umaze kumenyerwa mu gushimisha abatari bake.
Karekezi Justin uyobora Team Production mu Bubiligi yavuze ko icyo gitaramo cyateguwe ku rwego rwo hejuru kizatangira i saa tatu z’ijoro kugeza i saa tatu za mu gitondo ku bunani aho kizabera ahazwi nka Birmingham Palace mu mujyi wa Buruseli.
TANGA IGITEKEREZO