00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi M-Izzo amaze ukwezi mu kirago kubera amarozi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 18 February 2015 saa 01:14
Yasuwe :

Mbituyimana Eric wiyise M-Izzo nk’izina ry’ubuhanzi, agiye kumara amezi akabakaba abiri arwariye mu Karere ka Musanze aho bikekwa ko yarogewe i Nyamirambo n’abantu ataramenya neza.

Mu kiganiro na IGIHE, M-Izzo yavuze ko ubu burwayi agiye kumarana amezi abiri bwamufashe mu ntangiriro za Mutarama 2015 abanza kubifata nk’ibyoroheje. Nyuma yaje kujya mu baganga bamubwira ko arwaye indwara ya tifoyide(typhoïde) bamuha imiti arayinywa ntiyagira icyo imumarira ahubwo arushaho kuremba.

Mu matariki asatira 15 Mutarama 2015 nibwo M-Izzo yagiye kuvurizwa mu Karere ka Musanze agumanayo na bamwe mu muryango we ahafite. Nubwo aterura neza iby’iyi ndwara ku bwo gutinya abo avuga ko ‘bamuteje imyuka mibi’, M-Izzo avuga ko uburwayi yagize yabutewe n’abanzi batemera Imana.

Ati “Nari meze nabi mu minsi yashize ariko ubu ndi kwivuriza i Musanze mpafite umuryango. Nari nabanje kwivuza , abaganga bampa imiti ariko ntiyagira icyo imarira ahubwo nkarushaho kuremba. Nyuma banjyanye i Musanze ngezeyo ntangira koroherwa gake gake”

Mu byumweru bibiri bishize, M-Izzo yari atangiye gutora agatege agaruka iwabo mu Mujyi wa Kigali, yaharaye ijoro rimwe ngo uburwayi burongera bumubera ingumi asubiye i Musanze arongera aba muzima.

M-Izzo ashimangira ko yagiriwe nabi akoresheje imvugo izimije mu buryo bwo kwirinda imyuka mibi. Ati “Iby’amarozi sinshaka kubivugaho ubu. Ibintu by’imyuka mibi sinshaka kubivugaho muri iki gihe”

Mu gihe kigabakaba amezi abiri uyu muraperi wo mu Bisumizi amaze i Musanze ngo nta muhanzi n’umwe wamusuye uretse Nizzo(Urban Boyz) na Producer Gilbert bamuhamagara buri munsi bamubaza uko amerewe.

Twitter: @munyengabesabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .