Nyuma y’iminsi mike M-Izzle atangaje ko atazongera kugaragara yaherekeje Riderman ku rubyiniro kugira ngo na we atangire urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye aniyubake mu buryo bw’umuziki, yarangije album ya mbere anashyira hanze indirimbo ya mbere iri kuri album ya kabiri.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na M-Izzle, yasobanuye ko akimara kwiyomora kuri Riderman mu kumuherekeza mu bitaramo yahise ashyira ingufu mu kurangiza album ye ya mbere ndetse kugeza ubu yararangiye bityo igisigaye ni ugutegura igitaramo cyo kuyishyira hanze.
M-Izzle ati, “Nyuma yo gufata umwanzuro wo kutazongera guherekeza umusaza(Riderman) kuri stage nahise nshyira ingufu kuri album yanjye ya mbere nise ‘Ni njye’. Ubu yararangiye neza namaze no gukora cover yayo. Iriho indirimbo 11, nzayimurika mu Kuboza 2014 uko byagenda kose”
Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo ‘Inkweto’, ahamya ko gutandukana na Riderman mu bijyanye no guhorana na we mu bitaramo, byatangiye kumuremamo icyizere ko na we ashobora gukora umuziki ku giti cye.

Ati, “Riderman aracyari boss wanjye, amfasha byinshi. Ababa barabyumvise nabi bagakeka ko natandukanye na we burundu ntabwo aribyo. Mba muri Label y’umusaza, amfasha byinshi. Kuva mfashe umwanzuro wo kutazongera kumufasha kuri stage, nahise niga byinshi. Ubu ndi umuhanzi uhamye”
Kuri ubu, M-Izzle yamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere mu zizaba zigize album ya kabiri. Yayise ‘Natakala’, yakozwe na Producer Fazzo muri Infinity Records.
TANGA IGITEKEREZO