00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M Izzo yasohoye amashusho y’indirimbo yikomamo zimwe mu nshuti ze

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 August 2015 saa 03:24
Yasuwe :

Umuraperi M Izzo yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise "Amakuru”, aririmba yikoma inshuti ze za hafi akabivuga abinyujije mu migani yerekana ko umwe mu bo yizerega yari agiye kumugirira nabi.

Mu magambo akomeye, M Izzo yagize ati "ninjye ngingo y’ingenzi iri kuvugwa mu makuru, mu nkuru nyinshi ziri kuvugwa hano i Kigali, hari umujama umwe (inshuti magara) ngo wandiriye imihari (umfitiye ishyari), ngo ankure ku birayi anshyire ku bugari, kubaho mu buzima bwa gisani ni hatari(ubuzima bwa gihanzi buragoye).”

Muri iyi ndirimbo akomeza agira ati “Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi, ushaka kukurangiza (kukwica) nguwo akuri hafi, target (ashaka kukurasa) mu mutwe, imyambi muri logo (ikirango cy’Ibisumizi kirimo umwambi n’umuheto), yibagirwa igihango twagiranye i Busogo”

M Izzo ahamya ko ibyo yaririmbye muri ‘Amakuru’ ari inkuru y’ibyamubayeho bikozwe na bamwe mu nshuti ze baruhanye ariko ku munota wa nyuma bakamuhemukira.

Ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, M Izzo yasobanuye ko yayikoze kiraperi agamije kubwira inshuti ze mbi ariko yirinze kugira uwo ashyira mu majwi.

Nyuma y’aya mashusho, M Izzo arateganya guhita atangira gutunganya amashusho y’izindi ndirimbo harimo n’inshyashya yashyize hanze yitwa ‘Uranzi’.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .