00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M-Izzo ntazongera kuririmbana na Riderman

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 11 June 2014 saa 09:49
Yasuwe :

Umuraperi M-Izzo wamenyekanye cyane kubera gufasha Riderman mu bitaramo baririmbana, guhera ubu yafashe umwanzuro wo kutazongera kugaragara ari kumwe n’uyu muhanzi mugenzi we ku rubyiniro.
M-Izzo aganira na IGIHE, yavuze ko igihe amaze mu muziki gihagije ndetse amaze kuba umuhanzi uhamye ku buryo yumva igihe kigeze ngo akore ku giti cye. Ati, “Ndacyari igisumizi, ku mubiri no ku mutima ariko byo sinzongera na rimwe kuririmbana na Riderman. Biriya nakoraga byo kumuherekeza kuri stage, (…)

Umuraperi M-Izzo wamenyekanye cyane kubera gufasha Riderman mu bitaramo baririmbana, guhera ubu yafashe umwanzuro wo kutazongera kugaragara ari kumwe n’uyu muhanzi mugenzi we ku rubyiniro.

M-Izzo aganira na IGIHE, yavuze ko igihe amaze mu muziki gihagije ndetse amaze kuba umuhanzi uhamye ku buryo yumva igihe kigeze ngo akore ku giti cye.

Ku munsi Riderman yegukanye PGGSS3 yari yafatanyije na M-Izzo kuririmba.

Ati, “Ndacyari igisumizi, ku mubiri no ku mutima ariko byo sinzongera na rimwe kuririmbana na Riderman. Biriya nakoraga byo kumuherekeza kuri stage, nabikoze igihe kirekire kandi byansigiye isomo ku buryo numva maze kuba umuhanzi uhamye”

Mu gihe cyose yamaze aririmbana na Riderman ku rubyiniro n’ibindi bikorwa byose bagiye bafatanya mu buhanzi, M-Izzo yemeza ko byamwigishije bihagije akaba ari yo mpamvu afashe umwanzuro wo kwiyomora kuri mugenzi we agatangira gukora ku giti cye.

M-Izzo arasaba abafana n'Ibisumizi byose kudaterwa ikibazo no kuba atazongera kugaragara afatanya na Riderman ku rubyiniro

M-Izzo ati, “Emery(Riderman) yaramfashije bihagije, igihe cyose najyanaga na we mu bitaramo nari mu ishuri ry’umuziki. Uyu muraperi arakomeye mu Rwanda kandi ibyiza byose afite mu muziki, ubumenyi n’ikinyabupfura bye , yarabintoje. Ngiye gushyira ingufu cyane mu buhanzi ndi M-Izzo kurusha uko nakomeza kugaragara nk’umuhanzi ufatanya na Riderman”

Uyu muraperi yiyemeje gutandukana na Riderman amaze gutunganya album ye ya mbere yise Ni Njye. Yayikoze mu mpera za 2013 abifashijwemo ijana ku ijana na Riderman.

M-Izzo na Riderman bafatanyije ku rubyiniro guhera mu mwaka wa 2010

Ati, “Mfashe uyu mwanzuro naramaze gukora album ya mbere. Riderman yaramfashije cyane nyikora ariko ubu ibintu byahindutse , album ya kabiri ni njye ndi kuyikurikirana ubwanjye.”

REBA INDIRIMBO NSHYA M-IZZO YISE MENYA IBYAWE:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .