00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liza Kamikazi yasubitse kumurika album nshya

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 22 February 2013 saa 11:59
Yasuwe :

Ubwo muri uku kwezi abakunzi b’umuhanzikazi, Liza Kamikazi, bari bategereje kumurikirwa album nshya nk’uko yari yabibateguje kuva umwaka ushize, yatangaje ko bitagikunze.
Liza Kamikazi aganira na IGIHE yavuze ko yimuye igitaramo cyo kumurika album nshya, kikava muri Gashyantare kikazaba nyuma y’ikcyunamo bitewe n’ ibitamo byinshi yagize muri uku kwezi, ndetse n’ibyo ateganya mu gutaha.
Liza akomeza yizeza abakunzi be ko uko byagenda kose azasohora iyo album, ko bitari gukunda muri (…)

Ubwo muri uku kwezi abakunzi b’umuhanzikazi, Liza Kamikazi, bari bategereje kumurikirwa album nshya nk’uko yari yabibateguje kuva umwaka ushize, yatangaje ko bitagikunze.

Liza Kamikazi aganira na IGIHE yavuze ko yimuye igitaramo cyo kumurika album nshya, kikava muri Gashyantare kikazaba nyuma y’ikcyunamo bitewe n’ ibitamo byinshi yagize muri uku kwezi, ndetse n’ibyo ateganya mu gutaha.

Liza akomeza yizeza abakunzi be ko uko byagenda kose azasohora iyo album, ko bitari gukunda muri uku kwezi ari kumwe nabo mu iserukiramuco rya Afurika y’Iburasirazuba “JAMAFEST”, n’irya FESPAD.

Byongeye kandi, mu kwezi gutaha azaba afite ibitaramo ku munsi w’abagore no mu itangwa ry’ibihembo bya Salax Awards.
Liza kubera izo mpamvu ngo yahisemo kuzakora igitaramo cyo kumurika iyo album yiteguye neza nyuma y’icyunamo, nko muri Gicurasi.

Liza avuga ko album ye igomba kujya ahagaragara, ko abaketse ko igitaramo aherutse gutumirwamo ku Ishyo Arts center, akaririmba indirimbo ziyiriho bitavuze ko yayisohoye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .