00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zanzibar: Liza arishimira ko ahahoze isoko ry’abacakara habaye ipfundo ry’Ubumwe

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 14 February 2015 saa 12:11
Yasuwe :

Umuhanzi, umuririmbyi n’umukinnyi wa filime Liza Kamikazi yishimiye kubona ahahoze ari isoko ry’abacakara muri Zanzibar ubu ariho Abazungu n’Abirabura bo muri Afurika bidagadurira bishimanye ndetse bagaragaza ko basenyera umugozi umwe.
Abinyujije kuri Facebook, Liza Kamikazi yavuze ko yishimiye bikomeye uburyo yakiriwe mu gitaramo yakoze mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Sauti za Busara. Ngo byamubereye umwanya mwiza wo gusangiza abanyamahanga umuziki nyarwanda no kubereka urwego ugezeho. (…)

Umuhanzi, umuririmbyi n’umukinnyi wa filime Liza Kamikazi yishimiye kubona ahahoze ari isoko ry’abacakara muri Zanzibar ubu ariho Abazungu n’Abirabura bo muri Afurika bidagadurira bishimanye ndetse bagaragaza ko basenyera umugozi umwe.

Abinyujije kuri Facebook, Liza Kamikazi yavuze ko yishimiye bikomeye uburyo yakiriwe mu gitaramo yakoze mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Sauti za Busara. Ngo byamubereye umwanya mwiza wo gusangiza abanyamahanga umuziki nyarwanda no kubereka urwego ugezeho.

Yagize ati, “Imana ishimwe, mu ijoro ryakeye muri Zanzibar mu iserukiramuco rya Sauti za Busara nahaboneye ukuboka kw’Imana. Abantu bari bateraniye ahahoze ari isoko ry’abacakara b’Abanyafurika, ariko ubu niho abazungu n’abirabura bateranira babyina umuziki mu mudiho umwe. Amahoro ni cyo dukwiriye gushyira imbere. Ni umugisha kuba hano”.

Liza Kamikazi aririmba muri Sauti za Busara Festival

Iri serukiramuco Liza yitabiriye ahagarariye u Rwanda riri kubera mu Mujyi wa Stone Town muri Zanzibar. Rihuriza hamwe abanyamuziki bakomeye baba baturutse mu nguni zose za Afurika.

Ku nshuro yaryo ya 12 rikaba ryaritabiriwe n’ibihugu birenga 20 by’Afurika. Ryahurije hamwe ibihangange bikomeye muri muzika nka Thaïs Diarra , Erik Aliana , Bonaya Doti , Mpamanga ,Mgodro Group , Djmawi Africa n’abandi benshi.

Iserukiramuco rya Sauti za Busara riri kubera Stone Town muri Zanzibar ryatangiye ku itariki 12 Gashyantare 2015 rikazasozwa ku ya 15 Gashyantare.

Uretse Sauti za Busara, Liza Kamikazi yitabiriye andi maserukiramico mpuzamahanga nka Harbafront ribera muri Canada, Jamafest , Helios Theatre ribera mu Budage, Pamoja Tucheze Festival ryo muri Congo,FESPAD ribera mu Rwanda n’ayandi atandukanye.

Sarabi bo muri Kenya
Mwahiyerani
Abaraperi bahuriye muri Zee Town Sojaz

DORE UKO LIZA YARIRIMBYE:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .