Nyuma yo kurushinga, Liza Kamikazi na David Wald babyaranye umwana w’umukobwa bise Isheja wiyongera kuri David wanditse kuri Liza nk’umubyeyi we, maze kuva ubwo umuryango wabo uhora wuzuye ibyishimo, ubufatanye n’urukundo , bakarangwa n’ubwuzuzanye mu rugo rwabo.
Mu kiganiro na IGIHE, Liza Kamikazi yavuze ko kuba umubyeyi ari kimwe mu migisha ikomeye afite mu buzima bwe ndetse ko byagize n’uruhare runini mu kwagura ubuhanzi bwe.
Mu gihe benshi mu bahanzi bashinga izabo iby’umuziki bakabishyira ku ruhande, Liza we ashimira Nyagasani wabimuhaye byombi ndetse akamucira n’inzira bizakorwamo.
Kurushingana n’umunyamuziki byamubereye inkingi
Liza Kamikazi avuga ko gushakana n’umunyamuziki byamubereye umugisha ndetse binamufasha gukomeza umuziki we mu gihe benshi bari biteze ko agiye kuwuhagarika.
Ati “Ni amahirwe akomeye nagize gushakana n’umunyamuziki kuko dusa n’abuzuzanya. Angaragariza ko anshyigikiye mu muziki wanjye kuko akenshi ajya anancurangira mu bitaramo bitandukanye”.
Kuba umugabo wa Liza ari umunyamuziki biramworohera ndetse bikanamufasha kuzuza inshingano ze nk’umugore.
Aha yagize ati “Hari igihe umuntu ajya kuririmba nko hanze y’u Rwanda, aha biramfasha kuko umugabo wanjye aranyumva ndetse nkamusigana n’abana ntakibazo”.
Yongeraho ati “yego biba bimbabaje kubasiga ariko kuko ari akazi kandi nawe azi uburyo gakorwamo biranyorohera”.
Nyuma yo kurushinga yahinduye icyerekezo
Nyuma yo kurushinga yafashe icyemezo cyo guhindura icyerekezo cy’umuziki ari nacyo gitera benshi mu bakunda ibihangano bye kumubonamo nk’uwacitse intege.
Yagize ati “Uko umuntu agenda ahindura ubuzima niko ubona ko hari byinshi ukeneye guhindura, umuziki ntabwo nawuhagaritse kuko ndawukunda ahubwo nahinduye icyerekezo cyawo ntekereza ko byanagoye abakunzi banjye”.
Urugo rwe rutatswe n’ibikoresho bya muzika
Liza nk’umuhanzikazi kandi w’umugore twamubajije igihe abonera umwanya wo kwandika indirimbo, kujya muri Studio maze avuga ko ibyinshi abikorera iwe.
Yagize ati, “umuhanzi ntabwo yiha umwanya runaka wo kwandika indirimbo ahubwo inganzo iyo ije urandika, kandi ahanini umuryango wanjye niwo umpa ibyo nandika rero usanga bitangoye.
“Akenshi niyo inganzo je nkora ku mutware wanjye, maze tukaririmba mu urugo tukizihirwa ndetse n’abana bacu mbona barabaye abanyamuziki kubera guhora bakina n’ibicurangisho mu rugo”.
Uyu muhanzikazi benshi baziho ijwi n’ubuhanga byihariye akoresha cyane mu kuririmba indirimbo gakondo wa Kinyarwanda uvanzemo izindi njyana za kinyafurika yasobanuye ko kuba afite urugo rwiganjemo ibicurangisho bya muzika bimufasha ndetse bikanamworohereza gukora umuziki.
Kurushingana n’Umunyarwanda byari kumubera ihurizo
Liza yasobanuye ko kuba umugore uri umunyamuziki bigoranye ndetse n’umugabo wawe akenshi iyo mudahuje akazi ubwumvikane bugorana hagendewe no ku muco.
Ati, “umuco nyarwanda twese turawuzi kandi turawukunda tukanawubaha ariko muri iyi Isi tugezemo hari byinshi byahindutse abagabo b’Abanyarwanda batarakira”.
Yongeraho ati, “Usanga umugabo w’Umunyarwanda akubwira guteka, kwita ku mwana akumva ko nta kindi ukwiriye gukora, uramutse rero uri umunyamuziki byakugora”.
Gutwita no kubyara byamubereye inganzo
Kubaka urugo ntibyigeze bibera Liza imbogamizi mu muziki ahubwo ashimangira ko byazanye umugisha uganisha ku iterambere rihamye.
Kuba umugore agatwita ndetse akibaruka, Liza avuga ko byamuhaye inganzo itabonwa na buri wese.
Ati “Ubwo nari ntwite hari indirimbo nyinshi nakoze bitewe n’ibyiyumviro nabaga mfite ndetse na nyuma yo kubyara biba uko ku buryo ubu nteganya kuzakora indirimbo z’ibihozo by’abana”.
Ashyira imbere isengesho
Ati “Ni ukuri turi abakristu twemera Imana kandi turayikorera, twizera ko ariyo yaduhuje ndetse natwe niyo rutare twubakiyeho”.
Liza yashimangiye cyane ko gusenga ariyo soko ibaha umunezero ndetse ko we n’umuryango we basengera hamwe igihe cyose.
Inama ku bakobwa…
Liza Kamikazi yakanguriye abakobwa cyane cyane abakora umuziki kwihesha agaciro, bakiyubaha ndetse bakagira n’icyerekezo baha ubuzima bwabo.
Ati “Buri mukobwa afite impano imwihishe, muhaguruke mubengerane mugaragaze impano n’ubushobozi bwanyu kandi na Leta yahagurukiye kudutera ingabo mu bitungu bityo rero ayo mahirwe ntagapfe ubusa”.
TANGA IGITEKEREZO