Mu kiganiro Liza yagiranye na IGIHE yasobanuye ko igihembo yahawe yagitsindiye mu Gushyingo 2014 nyuma y’amarushanwa yateguwe na UN Women Rwanda binyuze mu bukangurambaga Loni ikora ku Isi mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore cyane cyane mu Mijyi.
Yagize ati “Yari amarushanwa yahuriwemo n’abahanzi batandukanye mu Rwanda, yabaye mu byiciro bitandukanye. Byabaye mu Gushyingo umwaka ushize, ni njye wabaye uwa mbere hari undi muhanzi wankurikiye witwa Umutare Gaby”

Yunzemo agira ati “Natwaye iki gihembo cya UN Women Africa kubera indirimbo yanjye yitwa ‘Isange’ nakoze nyine mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu Mijyi haba mu mamodoka, mu tubari, mu masoko, ahantu hatandukanye nyine. Cyane cyane mu Mijyi usanga abagore bahohoterwa mu buryo butandukanye, haba kubakoraho mu mamodoka, kubabwira amagambo abababaza, kubita amazina abakomeretsa n’ibindi”
Ngo hari ibihembo birimo amafaranga Liza agomba guhabwa gusa yirinze gushyira ku mugaragaro ibyo bihembo kuko abateguye amarushanwa na bo ngo ntibashatse kubishyira mu ruhame.

Liza yegukanye iki gihembo nyuma y’iminsi mike avuye mu iserukiramuco Mpuzamahanga rya Sauti za Busara yitabiriye ahagarariye u Rwanda mu Mujyi wa Stone Town muri Zanzibar. Rihuriza hamwe abanyamuziki bakomeye baba baturutse mu nguni zose za Afurika.

Liza ni umwe mu bahanzi bakoze benshi ku mitima kurusha abandi nk’uko byagiye bitangazwa ku rubuga rw’abategura iri serukiramuco.
TANGA IGITEKEREZO