00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liza Kamikazi yavuze ubutwari bw’umugabo we bamaranye imyaka 6

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 9 July 2015 saa 02:32
Yasuwe :

Umuhire Solange uzwi nka Liza Kamikazi mu muziki ari mu byishimo bidasanzwe kuri uyu munsi ubwo we n’umugabo we David Wald bizihiza isabukuru y’imyaka itandatu bamaranye.

Uyu muhanzikazi benshi baziho ijwi n’ubuhanga byihariye akoresha cyane mu kuririmba indirimbo gakondo wa Kinyarwanda uvanzemo izindi njyana za kinyafurika yasobanuye ko mu myaka itandatu ishize amenyanye n’umugabo we ngo hari ibintu bidasanzwe yamubonyeho ari nabyo bituma yibonamo nk’umunyamugisha ukomeye kuba yaremeye akamubera umugabo.

Mu butumwa yanyujije kuri Facebook yifuriza David Wald isabukuru nziza y’imyaka itandatu ishize bamenyanye, Liza Kamikazi yavuze ko umugabo we ari umugisha Imana yamwoherereje uvuye mu Bwongereza.

Yagize ati “Uyu munsi nibutse imigambi myiza y’Imana ku buzima bwacu. Mu myaka itandatu ishize ku munsi nk’uyu, Imana yohereje umugabo mwiza witwa David Wald avuye mu Bwongereza aje mu Rwanda. Ntabwo yari azi impamvu Imana imwohereje inaha, yubashye ijwi ry’Imana gusa.”

Yongeraho ati “Ubu ni umugabo w’umugore w’umunyamigisha n’abana babiri […] isabukuru nziza mukundwa! Uri umugisha kuri njye no ku bantu bose baba hafi yawe, umutima n’urugwiro ugaragariza abantu biva ku Mana!”

Liza Kamikazi kandi yashimangiye ko haba mbere yo gukundana na David Wald ndetse na nyuma yo kurushinga kwabo, ngo yamubonyeho imico myiza, umutima w’urukundo, gufasha, gutega amatwi buri wese, kutikanyiza no guha ikaze abamusanga bose.

David Wald asanzwe ari umunyamuziki ukomeye uzi gukoresha byinshi mu bicurangisho bya muzika. Ni umwe mu bakunze kugaragara mu matsinda y’abacuranzi bafasha Liza Kamikazi mu bitaramo akorera mu Rwanda.

Liza Kamikazi yarushinganye na David Wald muri Mutarama 2012. Bakundanye ubwo Liza yabaga mu Mujyi wa Huye aho yigaga mu yahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Ruhande mu ishami ry’itangazamakuru. Bafitanye umwana umwe w’umukobwa bise Isheja wiyongera kuri David wanditse kuri Liza nk’umubyeyi we nyuma yo kumukura mu kigo cy’ababikira kirera abana badafite imiryango i Ngoma mu Karere ka Huye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .