00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liza Kamikazi winjiye mu gakiza ashobora guhindura icyerekezo mu muziki

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 October 2016 saa 10:01
Yasuwe :

Umuririmbyi Umuhire Solange [Liza Kamikazi] uherutse kubatizwa ashobora guhindura icyerekezo akinjira mu bahanzi bakora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana.

Liza Kamikazi yakunzwe mu ndirimbo z’urukundo n’izivuga ku buzima busanzwe nka ‘Nkiri muto’, ‘Iyizire ft Mike’, ‘Kirenga’, ‘Rahira yaririmbanye na The Ben’ n’izindi nyinshi. Yaserukiye u Rwanda mu maserukiramuco akomeye y’umuziki gusa mu myaka ibiri ishize asa n’utagishyira ingufu mu muziki nk’uko byahoze.

Muri Kanama 2016 Liza yabatijwe bundi bushya mu itorero New Life Bible church avuga ko agiye kwiyegereza Imana birushijeho nta gusubira inyuma. Icyo gihe yagize ati “Nahisemo gukurikira Yesu, nta gusubira inyuma, nta gusubira inyuma”.

Nyuma y’amezi abiri abatijwe, Liza Kamikazi yasohoye indirimbo ya mbere ihimbaza Imana yise ‘Ndaje Data’. Yabwiye IGIHE ko yayihimbye mu mwaka wa 2014 gusa ajya muri studio kuyitunganya nyuma yo kwakira agakiza.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nari maze imyaka itatu nyitekerejeho, uko najyaga mu rusengero aya magambo yanzagamo nk’isengesho ryampeshaga umugisha numva byaba byiza nkozemo indirimbo igahesha n’abandi umugisha.”

Yongeraho ati “Nayikoze kera ahubwo sinahita nyisohora, nayitekereje mu myaka itatu ishize ariko njya muri studio kuyifatira amajwi nyuma yo kubatizwa.”

Yahamije ko ‘ubu ari mu gakiza bikomeye ndetse ko bishobotse yakomeza guhimba izindi ndirimbo z’Imana. Ati “Ndi mu gakiza cyane, cyane ariko. Nibinshobokera nazakomeza nkajya nkora n’izindi ndirimbo, ubu nta mwanzuro ndafata ngo mbitangaze neza, nzajya mbikora uko bishoboka.”

Abajijwe niba agiye kwinjira mu cyiciro cy’abaririmba iz’Imana yagize ati “Ni nka gutyo byazagenda Imana nimpa umugisha […] Ni gutyo bimeze, ndumva nzajya nkora indirimbo zigahesha abantu umugisha.”

Liza yari asanzwe ari umugatolika ndetse yasezeranye gikirisitu n’umugabo we David Wald muri Kiliziya Gatolika. Ubu abarizwa muri New Life Bible church rifite icyicari i Kicukiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .