00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liza Kamikazi ari kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 28 November 2014 saa 12:46
Yasuwe :

Liza Kamikazi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Iyizire’, ‘Mwana wa’ n’izindi, ahugiye mu kunoza umuziki we no gushaka uburyo yawugeza ku rwego mpuzamahanga akarenga imbibe z’u Rwanda.
Liza ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu myaka ya 2008, ubwo yakoranaga na The Ben indirimbo yitwa ‘Rahira’, mu myaka mike ishize yasohoye indirimbo nka Nkiri muto, Ngukunde nte, Kirenga n’iyo yise “Mwana wa” yakorewe amashusho ubwo yari atwite ndetse asohora na album yise ‘Ay’iwacu’.
Mu kiganiro na IGIHE, Liza (…)

Liza Kamikazi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Iyizire’, ‘Mwana wa’ n’izindi, ahugiye mu kunoza umuziki we no gushaka uburyo yawugeza ku rwego mpuzamahanga akarenga imbibe z’u Rwanda.

Liza ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu myaka ya 2008, ubwo yakoranaga na The Ben indirimbo yitwa ‘Rahira’, mu myaka mike ishize yasohoye indirimbo nka Nkiri muto, Ngukunde nte, Kirenga n’iyo yise “Mwana wa” yakorewe amashusho ubwo yari atwite ndetse asohora na album yise ‘Ay’iwacu’.

Mu kiganiro na IGIHE, Liza Kamikazi yadutangarije ko atigeze ava mu muziki nk’uko benshi babitekereza , ahubwo ari kurushaho kumenyekanisha ibihangano yakoze mu myaka yashize kugira ngo umuziki we urusheho kwaguka no kugera kure.

Yagize ati, “Sinigeze mpagarika umuziki ahubwo nabaye mpinduye uburyo bw’imikorere, butandukanye n’uburyo abanyarwanda basanzwe bazi. Ubu nkora umuziki wisumbuyeho kandi nkunze gukorera ibitaramo hanze y’u Rwanda”.

Liza yakomeje asobanura ko kuba inshingano zigenda zimubana nyinshi zirimo kwita ku rugo rwe biri mu bituma atagikunze kugaragara ariko ngo ntiyigeze ahagarika umuziki nk’uko benshi babitekereza.

Yagize ati “Inshingano z’urugo rwanjye n’akazi, ntekereza ko nabyo biri mu bituma mpuga nkabura ariko muri muzika ndahari ntaho nagiye”.

Uyu muhanzi ari kwibanda cyane ku muziki ucurangishijwe ibikoresho gakondo bya muzika no kurushaho kunoza bimwe mu bikorwa bye byo hambere. Umuziki wa Liza arashaka kuwushyira ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati, “Nibanze ku muziki ucurangishije ibicurangisho gakondo n’injyana itamenyerewe hano iwacu. Kenshi ntumirwa mu bitaramo n’amaserukiramuco yo hanze, ni byo byatuma nsa nk’ubuze hano mu Rwanda kuko ntabona umwanya uhagije wo kujya muri studio”.

Mu migambi mishya afite muri muzika, Liza yasobanuye ko ari kwitegura amaserukiramuco ya muzika azitabira hanze y’u Rwanda mu mwaka utaha wa 2015.

Ari gutegura kandi indirimbo zivuga ku burenganzira bw’umwana dore ko ari umwe mu bahanzi bihurije hamwe mu gukora umuryango ufasha ndetse ukanarengera abana witwa Kaami Arts. Uyu muryango ukaba wifashishwa nk’umuyoboro wo kuvuga ibitekerezo, ibyifuzo ndetse n’uburenganzira bw’abana.

Liza yarushinganye na David Wald muri Mutarama 2012, bafitanye umwana umwe w’umukobwa bise Isheja wiyongera kuri David wanditse kuri Liza nk’umubyeyi we nyuma yo kumukura mu kigo cy’ababikira kirera abana badafite imiryango i Ngoma mu Karere ka Huye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .