Umuhanzi w’Umunyarwanda Papias Nduwayo uzwi cyane ku izina rya LilP yashyize hanze ibihangano bishya nyuma y’imyaka ibiri yari amaze atigaragaza cyane kuko avuga ko yari ahugiye cyane mu by’amasomo.
Bimwe muri ibyo bihangano biri mu njyana ya RNB/Rap ni indirimbo nka ‘Inside’, ‘Link Up Gang’, ‘Mthakoo’ n’izindi.
Aganira na IGIHE, LilP yavuze ko izi ndirimbo ziri kuri Album nshya yise “The link up experience” ari gutunganyirizwa n’abaproducers bo muri Afurika y’Epfo barimo uwitwa CodlessBeats.
Uyu muhanzi ubarizwa i Birmingham, mu Bwongereza yigaga ibijyanye no gutunganya amashusho. Ni umwe mu bahanzi bakomoka muri Afurika wakunzwe mu Bwongereza biturutse ku ndirimbo ze zirimo iyitwa "Black Monalissa" yakoranye na Ali Kiba, indirimbo nka “Ngwino Nkwereke”, “Ngwino”, “My Bubu” n’izindi nyinshi.
LilP wegukanye igihembo cya ‘BEFFTA Awards’ mu 2010 nk’umuhanzi mwiza w’Umunyafurika uba mu Bwongereza, yatangije imyambaro ye yise “Black Monalissa” igurishwa hose, ikaba mu 2011 yaramuhesheje igihembo cya “Best New Fashion Designer 2011″ mu marushanwa ya CHARVAIN’S Hair and Fashion Show mu Bwongereza.
Muri aya mezi ari imbere LilP arateganya no kuzahita asohora n’amashusho y’izi ndirimbo ze nshya akazaza mu Rwanda mu Kuboza 2014, aho ateganya kongera kwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Ushaka kumva nyinshi mu ndirimbo nshya za LilP kanda hano https://soundcloud.com/lilpmusic/dj-tizozo-ft-lil-p-show-me-your-dance na https://soundcloud.com/lilpmusic/lil-p-private-party-ft-loz
Reba bimwe mu biganiro uyu muhanzi aheruka kugirira mu Bwongereza:
Reba HANO ibihangano bya LilP:













TANGA IGITEKEREZO