Umuhanzi nyarwanda Lilp ukorera ibikorwa bye bya muzika mu Bongereza yashyize hanze amashusho y’indirimbo yumvikanamo umudiho wa Kinyafurika yise “Ngwino”, imwe mu ndirimbo aheruka gusohora.
Muri aya mashusho Lilp yitunganyirije ubwe muri studio ye ya Loyalty Records, ayagaragaramo yambaye imyenda iriho ibendera ry’u Rwanda. Anaririmbamo amagambo ari mu rurimi rw’ikinyarwanda n’ubwo atakunze kuba mu Rwanda bwose.
Aganira na IGIHE, Lilp yavuze ko yifuza kugeza ubuhanzi bwe kure bukamamara kandi akajya ku rwego mpuzamahanga, aho yifuza ko azahesha ishema igihugu.
Yavuze kandi ko ari gukora ibikorwa byinshi bya muzika. Yagize ati “Iyi niyo ndirimbo yanjye ya nyuma ya Album KinyaEnglish. Maze kwandika indirimbo nyinshi ubwo natemberaga ibihugu duturanye mu biruhuko kandi hari indirimbo nifuza gukorana n’abandi bahanzi bakomeye hano mu Bwongereza”.
Yongeraho ati “Kuri njye numva ko nifuza kurushaho kuba ishema ry’u Rwanda, ishema ry’umuziki nyarwanda, ishema ry’aho mvuka. Mu minsi ya vuba Abanyarwanda bakunda umuziki wa Lilp ndabagezaho indirimbo yanjye nshya kandi nizeye ko bazayikunda”.
Lilp amaze imyaka irenga icumi akorera ibikorwa bye bya muzika mu Bwongereza aho abana n’umwe mu babyeyi be akanigirayo amashuri ye ajyanye no gutunganya amashusho.
Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo nshya ya Lilp "Ngwino":


TANGA IGITEKEREZO