00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lil G asigaye atanga inama mu rukundo rw’abato

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 27 Mutarama 2012 saa 01:11
Yasuwe :

Mu minsi ishize, uyu muraperi ukiri muto aherutse gutumirwa mu kiganiro ‘Mu mabanga y’umutima’ cya Radio Isango Star cyibanda ku bijyanye n’urukundo yemeza ko ashobora kugira inama urubyiruko nkawe rufite ibibazo mu rukundo.
Ubwo yaganiraga na IGIHE.com yavuze ko yari yatumiwe muri kiriya kiganiro nk’umuhungu ukiri muto wamenyekanye cyane mu Rwanda ushobora kuba yagira inama urundi rubyiruko akaba atari wenyine kuko yari kumwe n’umukobwa witwa Calmene nawe wari watumiwe nk’umukobwa wamenyekanye. (...)

Mu minsi ishize, uyu muraperi ukiri muto aherutse gutumirwa mu kiganiro ‘Mu mabanga y’umutima’ cya Radio Isango Star cyibanda ku bijyanye n’urukundo yemeza ko ashobora kugira inama urubyiruko nkawe rufite ibibazo mu rukundo.

Ubwo yaganiraga na IGIHE.com yavuze ko yari yatumiwe muri kiriya kiganiro nk’umuhungu ukiri muto wamenyekanye cyane mu Rwanda ushobora kuba yagira inama urundi rubyiruko akaba atari wenyine kuko yari kumwe n’umukobwa witwa Calmene nawe wari watumiwe nk’umukobwa wamenyekanye.

Yagize ati: "Sinzi impamvu ariko abantu bakomeje kumbaza ku by’uriya mukobwa twajyanye mu kiganiro kandi nta bundi bucuti bwihariye dufitanye”. Yakomeje agira ati:”Ariko abantu babyumve neza ntabwo uriya ariwe mukunzi wanjye kuko umukunzi wanjye w’ukuri abantu bose baramuzi ni Samia”.

Akomeza avuga ko bameranye neza n’ubwo mu bihe byahise higeze gucamo igihe umubano wabo wari ufite ibibazo ndetse Lil G akaza gutangariza itangazamakuru ko batandukanye. Lil G yavuze ko yibonye mu kiganiro na Calmene ariko atari asanzwe amuzi nk’uko we azwi mu buhanzi bw’indirimbo, Lil yavuze ati: "Ariko sinzi Calmene we ibyo azwimo, gusa nawe numvise azwi cyane".

Uyu muhanzi yavuze ko iki kiganiro batakigiyemo nk’inzobere mu bintu runaka ahubwo bagendaga basubiza ibibazo abantu babajije bijyanye n’urukundo mu rubyiruko. Lil G akomeza avuga ko cyamwubatse cyane kandi cyamufashije kongera kuvugana n’abakunzi be batari bake.

Ushaka kumenya ubuzima burambuye bwa Lil-G wakanda HANO .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .