Uyu muhanzi w’imyaka 21 y’amavuko yabwiye Radio 10 ko adaterwa ipfunwe no kuvuga ko yishimira gusomana kuko azi neza ko ari ibintu bisanzwe.
Lil G yagize ati “Gusomana ni byiza kandi ni ibintu bisanzwe, nzi neza ko uwabikoze wese ari cyo kintu kimushimisha rwose.”
Arongera ati “Gusomana ni byiza kandi biraryoha, utarabikora azantere ibuye.”
Lil G atangaje ibi nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2014 yabwiye IGIHE ko mu myaka amaze ku Isi yakundanye n’abakobwa bagera kuri 90.
Kuba aba bakobwa Lil G yakundanye na bo barabaye benshi ngo byaturutse ahanini ku kuba yarishoye mu rukundo akiri muto ndetse atazi icyo gukundana bimaze.
Amaze gutangira kumenyekana mu muziki bagiye biyongera uko bwije n’uko bukeye gusa ngo yamaze gufata umwanzuro ndakuka wo kubashyira ku ruhande agakomeza ubuzima bwe.
Yagize ati “Icyatumye baba benshi ni uko ntarinzi icyo urukundo ari cyo, narwishoyemo gutyo gusa nta gahunda ifatika mfite nza kwisanga narakundanye n’abangana gutya nyine.”
Aba bakobwa 90 Lil G yakundanye na bo bose, yagiye atandukana na bo mu buryo atatekerezagaho neza. Uwo yafatiraga mu ikosa uko ryaba ringana kose yahitaga amuvana mu nzira agafata undi.

Ibyo gukundana n’abakobwa batagira ingano byaje gusozwa no kwibaruka umwana w’umukobwa yise Laella kuri ubu ufite amezi arindwi, uyu mwana akaba yaramubyaranye na Diane Umutoni.
Lil G ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Ese ujya unkumbura’ azashyira hanze ku itariki 26 Ukuboza 2015.
TANGA IGITEKEREZO