00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Lil G ababazwa n’abakomeje kumwita umwana muto

Yanditswe na

Venuste Kamanzi

Kuya 14 Gicurasi 2012 saa 08:00
Yasuwe :

Nyuma y’aho umuraperi Lil G yuzurije imyaka 18, ubu ngo abangamiwe n’abakomeje kumwita ‘umwana muto’ nk’uko babimwitaga mbere atarayuzuza.
Karangwa Lionel uzwi nka Lil G yavutse tariki 20 Werurwe 1994, yatangiye umwuga w’uburaperi mu mwaka wa 2007 afite imyaka 13, kuva icyo gihe abakunzi be, abanyamakuru n’inshutize bakundaga kumwita ‘umwana muto’ kubera uburyo yagize amahirwe yo kumenyekana akiri muto.
Kuri ubu yatangarije IGIHE ko abenshi mu babimwitaga bagikomeje kubimwita ariko ngo (...)

Nyuma y’aho umuraperi Lil G yuzurije imyaka 18, ubu ngo abangamiwe n’abakomeje kumwita ‘umwana muto’ nk’uko babimwitaga mbere atarayuzuza.

Karangwa Lionel uzwi nka Lil G yavutse tariki 20 Werurwe 1994, yatangiye umwuga w’uburaperi mu mwaka wa 2007 afite imyaka 13, kuva icyo gihe abakunzi be, abanyamakuru n’inshutize bakundaga kumwita ‘umwana muto’ kubera uburyo yagize amahirwe yo kumenyekana akiri muto.

Kuri ubu yatangarije IGIHE ko abenshi mu babimwitaga bagikomeje kubimwita ariko ngo biramubabaza cyane.

Ati:”Iyo umuntu ampamagaye umwana muto birambabaza kuko kuri njyewe ntabwo nkiri umwana muto, ntabwo binshimisha ntabwo mbiha agaciro.”

Kuba atakishimira aka kabyiniriro ngo byaba bituma abipfa n’inshutize zikibimwita, mu gihe aba ashaka ko bamwita Lil G gusa.

Ati:”Bashaka kunyita akabyiniriro bajye banyita nyir’insubirajwi, kuko ndi umuhanga mu isubirajwi”.

Muri iki kiganiro twagiranye Lil G yaduhakaniye ko nta rukundo afitanye na Tete Roca nk’uko birimo kuvugwa kuko gukura bitavuze kujya mu bakobwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .