Karangwa Lionel [Lil G] yashyikirijwe sheki y’amafaranga ibihumbi magana abiri nyuma y’uko indirimbo ye yahize izindi mu gukoreshwa n’umubare munini w’abafatabuguzi bakoresha umurongo wa MTN.
Indirimbo “Ese ujya unkumbura ya Lil G” yasabwe n’abafatabuguzi inshuro zisaga ibihumbi 182. Gusaba indirimbo inshuro imwe gusa umufatabuguzi yishyura igiceri cy’icumi hanyuma umuhanzi utsinda irushanwa akazahabwa 60% by’amafaranga yinjije nk’uko biri mu masezerano abahanzi basinye.
Sesonga Eric, wavuze mu izina ry’ubuyobozi bwa MTN yahamije ko intego iyi gahunda yashyizweho mu buryo bwo korohereza abahanzi gusakaza no kurushaho kumenyekanisha indirimbo zabo. MTN Caller Tune Awards izajya iba buri mezi atatu hahembwe indirimbo yitabiweho inshuro nyinshi.
Yagize ati “Ni ukugira ngo tubashe guteza imbere indirimbo zabo ariko natwe dushobore kugurisha ibicuruzwa byacu.”
Lil G yabwiye IGIHE ko yishimiye iki gihembo ngo kuko kizatuma yongera imbaraga mu bijyanye n’umuziki ndetse anashimangira ko amafaranga yegukanye agiye guhita ayaguramo ibindi bikoresho bya muzika.
Yagize ati “ Ngiye kuyongera mu yandi mafaranga nabitse kugira ngo ndusheho kugura ibindi byuma byo muri studio yanjye cyane ko nshaka kongera imbaraga muri gahunda zanjye z’umuziki.”

Iri rushanwa rizajya riba buri mezi atatu, muri iki cyiciro hari harimo abahanzi Urban Boyz, Theo Bosebabireba, Ama G, Charly&Nina ndetse na Lil G wabaye uwa mbere.


TANGA IGITEKEREZO