Lil G wize mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi(HEG) yasoje iki cyiciro cy’amashuri n’amanota 19.
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yishimiye bidasubirwaho kuba abonye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye nyuma y’uko mu mwaka ushize yari yasubijwe mu mwaka wa Gatatu azira kuba yarawusimbutse adakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange(Tronc Commun).
Ati “Birarenze, ndishimye cyane kuko ubu ndi mu banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mpagaze bwuma. Umwaka ushize nahuye n’ikibazo bansubiza inyuma kubera ko nari narasimbutse umwaka wa gatatu ntakoze Tronc Commun.”
Akomeza agira ati “ Byabaye ngombwa ko nyine nsubira inyuma mbanza gukora icyo kizamini ku bw’amahirwe ndagitsinda bityo banyemerera gukomeza nkora n’igisoza amashuri yisumbuye none nacyo nagitsinze.”
Lil G yari umwe mu banyeshuri bari barishe “ingingo ya 21 y’itegeko rigenga uburezi mu Rwanda.” Iyi ngingo ikaba iteganya ko umuntu wese mu Rwanda agomba kwiga adasimbutse kandi agahabwa impamyabumenyi y’icyiciro arangije. Yari mu cyiciro cy’abatari bafite uburenganzira bwo gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye kuko muri 2010 yasimbutse umwaka wa Gatatu ahita ajya muwa Kane.
Mu mishinga yahise atangira gushyira imbere ni ugufungura inzu ye bwite izaba itunganya imiziki ari nacyo gihembo nyina yari yaramwemereye nyuma yo gutsinda ikizamini cya Leta.

Ati “Mama yari yarabinyemereye, yanyemereye ko agomba kumfungurira studio yanjye. Ubu nibyo bikurikiyeho”
Lil G yize mu mashuri atandukanye arimo KATIKAMU muri Uganda, Saint Peter’s Secondary School “Igihozo” riri i Nyanza no muri APE Rugunga ari naho arangirije mu ishami rya History, Economic and Geography(HEG).
Twitter: @munyengabesabin
TANGA IGITEKEREZO