Amashusho y’indirimbo ‘Cyore’ akurikira andi aherutse gushyira hanze ya ‘Ese Ujya Unkumbura’ irimo inkuru mpamo ku rukundo rwe n’umwe mu bakobwa 90 amaze gukundana na bo.
Mu kiganiro na IGIHE, Lil G yavuze ko yahimbye indirimbo ‘Cyore’ agamije gukebura abagore bararikira ibintu kurusha gushyira imbere urukundo no guharanira icyakomeza urukundo mu ngo.
Ati “Iyi ndirimbo nashakaga kubwira abagore bakunda ibintu kurusha ibindi byose, hari abagore ahanini usanga badashobora gushakana n’umugabo udafite amafaranga. Ni ibintu bimaze kuba umuco ariko ugayitse, urukundo mu bantu rwarashize ahubwo abenshi bareba amafaranga gusa.”
Lil G yatangaje ko afite undi mushinga ukomeye agiye gutangira wo gushakisha abahanzi batarabona ubushobozi ariko bafite impano akabafasha kumenyekana no kubashakira ubushobozi bwo gukora indirimbo.
Ati “Nzabikorera mu gihugu hose, ndashakisha abana bakiri bato ariko bafite impano. Ni benshi bafite ubuhanga ariko batagira ubushobozi bwo gukora indirimbo, nzahera mu Mujyi wa Huye, nkurikizeho Musanze, Karongi na Rubavu.”
Amashusho y’iyi ndirimbo ni imwe mu mishinga ikomeye Lil G atangiranye umwaka wa 2016 ndetse yijeje abakunda ibihangano bye ko hari n’ibindi bikorwa birimo kumurika album ya Gatatu no gukomeza kuzamura Studio yashinze yitwa "Round Music".



















TANGA IGITEKEREZO