Lil G w’imyaka 20 y’amavuko yabwiye IGIHE ko gushyira hanze ubuzima bwe bwite n’ubw’umwana we ngo byagiye bibangamira inyungu ze za muzika ahitamo kubihagarika.
Yagize ati “Ubu ntabwo nifuza kongera kuvuga ku mwana wanjye n’uwo twamubyaranye kuko bibangamira umuryango wanjye ndetse hari inyungu zanjye nyinshi zipfa by’umwihariko iza muzika.”
Yungamo ati, “Aho kugira ngo abantu bashishikazwe no kumenya ibikorwa uri gukora ndetse n’ibyo utegura, usanga bifuza kumenya cyane amakuru y’umwana na mama we ugasanga bimpaye indi sura”.
Nubwo Lil G atacyifuza kugira icyo yongera gutangaza ku mwana we ndetse n’uwo babyaranye, yavuze ko aticuza na gato kuba yareruye ko yibarutse ndetse ashimangira ko atewe ishema no kwitwa umubyeyi.
Ati “Kwanga kubivugaho cyane ni ukubarindira umutekano no kudashyira hanze cyane ubuzima bwanjye bwite. Ntewe ishema no kwitwa umubyeyi kandi inshingano zanjye nzakomeza nzuzuze”.

Umwana w’umukobwa Lil G aherutse kwibaruka yamubyaranye na Diane Umutoni ndetse bamuhaye izina bamwita ‘Laella’.
Lil G abyaranye na Diane Umutoni nyuma y’uko mu minsi yashize yatangaje ko yakundanye n’abakobwa bagera kuri 90 kuva yatangira umuziki. Uyu ni we wenyine wamenyekanye ndetse avugwa mu itangazamakuru bamaze kubyarana.
Kuri ubu, icyo Lil G ashyize imbere ni ibikorwa bye bya muzika aho ateganya gushyira hanze indirimbo nshya. Mu mishinga ikomeye ari gutegura ni igitaramo azakorera mu Ntara y’Amajyaruguru mu ntangiriro z’Ugushyingo 2015.
TANGA IGITEKEREZO