00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lil G asigaye yamamaza agakingingirizo n’ikoreshwa ryako

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 24 December 2014 saa 11:43
Yasuwe :

Karangwa Lionel uzwi mu muziki nka Lil G ni umwe mu byamamare bikorana n’umuryango SFH aho agaragara mu bukangurambaga bukorerwa mu turere tw’u Rwanda ashishikariza abaturage gukoresha neza agakingirizo.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu muraperi yavuze ko aya masezerano ye na SFH ari ay’umwaka umwe, mu byo abafasha ni ukwamamaza agakingirizo ka ‘Plaisir’ no kwigisha abaturage ikoreshwa ryako.
Yagize ati “Ni amasezerano mfitanye n’uwo muryango witwa SHF, ukorana na PSI. Nyine namamaza (…)

Karangwa Lionel uzwi mu muziki nka Lil G ni umwe mu byamamare bikorana n’umuryango SFH aho agaragara mu bukangurambaga bukorerwa mu turere tw’u Rwanda ashishikariza abaturage gukoresha neza agakingirizo.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muraperi yavuze ko aya masezerano ye na SFH ari ay’umwaka umwe, mu byo abafasha ni ukwamamaza agakingirizo ka ‘Plaisir’ no kwigisha abaturage ikoreshwa ryako.

Yagize ati “Ni amasezerano mfitanye n’uwo muryango witwa SHF, ukorana na PSI. Nyine namamaza agakingirizo kitwa Plaisir no kwigisha abantu uburyo gakoreshwa cyane cyane urubyiruko rugenzi rwanjye , abakuze na bo tubigisha uburyo kifashishishwa mu kuringaniza urubyaro.”

Kuri we, nta soni cyangwa ipfunwe aterwa no kuba yazenguruka mu bice by’igihugu ashishikariza Abanyarwanda ibyiza by’agakingirizo dore ko karokora ubuzima bwa benshi.

Ati “Agakingirizo hari abagatinya ariko njyewe ndakamaza kandi nkigisha abantu uko gakoreshwa. Njye ndabikora kandi nta soni bintera.”

Mu bikorwa afite muri iyi minsi, ni ugukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo amaze iminsi akora harimo iyo yise ‘Arankunda’ yanamaze kujya hanze mu buryo bw’amashusho.

Lil G ati “Arankunda, ni imwe muri video nshyize hanze impenze. Ni imwe mu ndirimbo zanjye yampenze kurusha izindi ariko icyiza ni uko ari nziza. Nyuma yayo hari n’izindi nzageza ku bakunzi banjye”

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .