Albuma ya mbere ya Lil G yise “Nimba Umugabo”, yayishyize ku mugaragaro tariki ya 5 Mutarama 2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Lil G yatangarije IGIHE ko ageze kure imyiteguro yo kumurika album ya kabiri yise “Ese Ujya unkumbura” igizwe n’indirimbo umunani.
Kuri iyi album, Lil G yashyizeho indirimbo yakoze kuva mu mwaka wa 2013 nka: Imbabazi, Nyegera Nseke, Nzakubona, Cyore, Urukundo ni iki, Akanyoni, Ese Ujya Unkumbura na Gakoni k’abakobwa yasubiranyemo na Mavenge Sudi.
Mu kumurika album ye ya mbere, Lil G azashyigikirwa n’abandi bahanzi nka Ama G The Black, Bull Dogg, Senderi Hit, Diplomate, Mico The Best, Two4Real, Rafiki, Uncle Austin n’abandi.

Kwinjira mu gitaramo kizaba ku itariki ya 26 Ukuboza 2015 muri Kaizen Club, ni amafaranga ibihumbi bibiri.
TANGA IGITEKEREZO