00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 20 Lil G amaze gukundana n’abakobwa bagera kuri 90

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 3 December 2014 saa 08:07
Yasuwe :

Karangwa Lionel wamenyekanye nka Lil G mu muziki ahamya ko kuva yatangira guca akenge kugeza ubu amaze gukundana n’abakobwa bagera kuri 90 gusa ngo muri bose nta mugisha yabasanzemo ari nayo mpamvu yagiye atandukana na buri wese batamaranye kabiri.
Uyu muhanzi w’imyaka 20, avuga ko amaze kwisuzuma akareba imibereho ye, icyerekezo afite n’ibyo agamije kugeraho yahisemo gushyira iby’urukundo ku ruhande agakataza mu nzira ye yo kwiteza imbere.
Mu kiganiro na IGIHE, Lil G yagize ati “Aho (…)

Karangwa Lionel wamenyekanye nka Lil G mu muziki ahamya ko kuva yatangira guca akenge kugeza ubu amaze gukundana n’abakobwa bagera kuri 90 gusa ngo muri bose nta mugisha yabasanzemo ari nayo mpamvu yagiye atandukana na buri wese batamaranye kabiri.

Uyu muhanzi w’imyaka 20, avuga ko amaze kwisuzuma akareba imibereho ye, icyerekezo afite n’ibyo agamije kugeraho yahisemo gushyira iby’urukundo ku ruhande agakataza mu nzira ye yo kwiteza imbere.

Mu kiganiro na IGIHE, Lil G yagize ati “Aho mperukira kubara bari bageze hafi 90, kuva ubwo nibwo mbaheruka ubu ndi njyenyine ubuzima bwanjye bwose. Muri abo mbabwiye nyine nashyizemo n’abo twakundanye niga mu mashuri abanza”

Kuba aba bakobwa Lil G yakundanye na bo barabaye benshi ngo byaturutse ahanini ku kuba yarishoye mu rukundo akiri muto ndetse atazi icyo gukundana bimaze. Amaze gutangira kumenyekana mu muziki bagiye biyongera uko bwije n’uko bukeye gusa yamaze gufata umwanzuro ndakuka wo kubashyira ku ruhande agakomeza ubuzima bwe.

Ati “Icyatumye baba benshi ni uko ntarinzi icyo urukundo ari cyo, narwishoyemo gutyo gusa nta gahunda ifatika mfite nza kwisanga narakundanye n’abangana gutya nyine.”

Aba bakobwa Lil G yakundanye na bo bose, yagiye atandukana na bo mu buryo atatekerezagaho neza. Uwo yafatiraga mu ikosa uko ryaba ringana kose yahitaga amuvana mu nzira agafata undi.

Lil G ati “Ni kwa kundi ufatira umuntu mu ikosa ugahita ukundana n’undi, nakundanye bwa mbere niga mu wa mbere primaire. Icyo gihe nicaranaga n’umwana witwaga Nathalie, ni we wanyigishaga kwandika no kunoza, nuko dutangira iby’abana gutyo.”

Uyu muraperi amaze kuva mu byo gushyira ku ruhande ibyo gukundana, ubu yihaye intego yo gushyira ingufu mu muziki we akageza ku bafana ibikorwa byiza ndetse izina rye rigakomeza kwamamara nta kimuzitiye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .