Ngabo Lionel uzwi nka Lil G w’imyaka 19 avuga ko kureba amashusho amwe n’amwe y’amateka ajyanye n’amasomo yiga aribwo buryo bumwororohereza kuba yakwitegura ikizamini cya Leta azakora uyu mwaka muri uku kwezi kw’Ukwakira mu masomo y’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi.
Aganirana IGIHE, Lil G yavuze ko amasomo ya HEG (History, Economics and Geography) yiga atagoye cyane ku buryo yumva yaramaze kwizera intsinzi n’ubwo yiga yibanda ku buryo busa nk’ubwihariye bw’imyigire.
Ati“ Biramfasha cyane kwiga ndeba filimi kandi nta n’impungenge bintera n’ubwo nitegura ikizamini cya Leta kuko n’amasomo twiga ahanini usanga aba atanagoye. Yego nyuzamo ngasoma no mu ikayi gusa numva mfite icyizere cy’uko nzatsinda ikizamini.”
Uyu muraperi yiga mu ishuri rya APE Rugunga, azakora ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye guhera tariki 30 Ukwakira uyu mwaka.
Avuga ko kuba akora umuziki kandi ari mu gihe akwiriye kuba yita ku masomo gusa kuko asigaje iminsi itatu gusa ngo ikizamini gitangire ntacyo bimubangamiraho ngo kuko buri kintu cyose agiharira umwanya wacyo.

TANGA IGITEKEREZO