Ubwo tubonye manager mutwitege-The Brothers

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 2 Gashyantare 2012 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Mu cyumweru gishize, itsinda The Brothers ryasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’inzu itunganya muzika ya BMCG nk’umufasha wabo mu mwuga.
Nk’uko twabitangarijwe na Victor Fidèle, umwe mu bagize iri tsinda, aya masezerano azabafasha gukora neza kuko bari bamaze igihe kirekire bakora ariko nta mufasha mu mwuga (manager) bafite.
Victor avuga ko babanje kubitekerezaho basanga imikorere ya BMCG ihuye n’iyo bifuza bemera gusinya amasezerano, kandi amara impungenge abantu bakunze kuvuga ko BMCG itagira (...)

Mu cyumweru gishize, itsinda The Brothers ryasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’inzu itunganya muzika ya BMCG nk’umufasha wabo mu mwuga.

Nk’uko twabitangarijwe na Victor Fidèle, umwe mu bagize iri tsinda, aya masezerano azabafasha gukora neza kuko bari bamaze igihe kirekire bakora ariko nta mufasha mu mwuga (manager) bafite.

Victor avuga ko babanje kubitekerezaho basanga imikorere ya BMCG ihuye n’iyo bifuza bemera gusinya amasezerano, kandi amara impungenge abantu bakunze kuvuga ko BMCG itagira umwimerere wa muzika mwiza.

Ati:”Muri uyu mwaka ahubwo bitege umwimerere wa BMCG kuko bafite ba producer benshi beza, harimo na Junior twari dusanzwe dukorana”.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo gukora indirimbo nyinshi zitandukanye n’amashusho yazo, zikazasohoka ku ma album abiri agenwa n’aya masezerano.

Ubwo twavuganaga na Ziggy 55 nawe wo muri The Brothers nawe yatwemereye ko aya masezerano yasinywe.

Barick, umuyobozi wa BMCG yemeje ko aya masezerano yasinwe kandi bagiye gukora uko bashoboye kose ibiyakubiyemo bikazubahirizwe ku mpande zombi.

Yakomeje avuga ko kuba The Brothers ije muri BMCG bitavuze kubakorera indirimbo gusa ahubwo bagiye kubakoresha mu bitaramo bitandukanye.

Ati:”The Brothers ikora live neza kandi natwe ni intego yacu kuyiteza imbere mu Rwanda”.

Victor Fidèle yijeje Abanyarwanda ko bagiye gutangira gukora indirimbo nyinshi n’amashusho yazo, bityo The Brothers igaruke mu ruhando rwa muzika nk’uko bari basanzwe bayizi.

The Brothers isanze muri BMCG abandi bahanzi nka DMS, Jack B, Asher Juno, True D na Jody.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .