Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, umuhanzi Koudou, wahoze mu itsinda rya The Brothers yitwa Vicky azashyira ku isoko Album ye ya mbere yise My Land.
Iyi album izaba iriho indirimbo ziri mu ndimi eshatu; Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Izo ndirimbo ziganjemo izikozwe mu njyana gakondo n’izumvikanamo umudiho wa Kinyafurika nka "Hobe ibyansize", "Si Iherezo", "War Busness" n’izindi.
Koudou, usigaye ukorera muri BMCG na band yitwa The S.T.O.R.M. (yo muri BMCG) arateganya kwiyereka abakunzi be mu iserukiramuco rya Kigali Up (riteganijwe mu matariki ya 13 na 14 z’ukwezi kwa karindwi).
Iyi Album ye nshya izaba iriho indirimbo imwe y’urukundo ari yo yise “Kalendari”, indirimbo ye nshyashya.


Indirimbo War Busness ya Koudou:
TANGA IGITEKEREZO