00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koudou yakoranye na Shanel indirimbo bise “Iwacu Heza”

Yanditswe na
Kuya 16 September 2013 saa 07:31
Yasuwe :

Abahanzi Koudou yakoranye indirimbo na Nirere Shanel, wari umaze iminsi ari mu biruhuko hano I Kigali mu Rwanda. Iyi ndirimbo yanditswe na Koudou ikorwa na Barick muri BMCG bayise “Iwacu Heza”.
Iyi ndirimbo “Iwacu Heza” izaba iri kuri Album nshya ya kabiri uyu Koudou (uheruka gushyira hanze Album ye ya mbere yise “My Land”) ari gutegura.
Iyi ndirimbo ivuga inkuru y’umusore wifuzaga gutemberera i mahanga, n’umukobwa wakuriye imahanga yifuza kugaruka gusura igihugu akomokamo.
Kuri iyi (…)

Abahanzi Koudou yakoranye indirimbo na Nirere Shanel, wari umaze iminsi ari mu biruhuko hano I Kigali mu Rwanda. Iyi ndirimbo yanditswe na Koudou ikorwa na Barick muri BMCG bayise “Iwacu Heza”.

Koudou na Nirere Shanel

Iyi ndirimbo “Iwacu Heza” izaba iri kuri Album nshya ya kabiri uyu Koudou (uheruka gushyira hanze Album ye ya mbere yise “My Land”) ari gutegura.

Iyi ndirimbo ivuga inkuru y’umusore wifuzaga gutemberera i mahanga, n’umukobwa wakuriye imahanga yifuza kugaruka gusura igihugu akomokamo.

Kuri iyi Album hazumvikanamo gufatanya n’abandi bahanzi nyarwanda na mpuzamahanga, aho Koudou yifuje gutangira akorana na Shanel.

Koudou aririmba indirimbo ye "My Land" LIVE mu gitaramo:

Amagambo y’iyi ndirimbo “Iwacu Heza” ari mundimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda cyane ari zo Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda. Impamvu yo gukoresha izindi ndimi ni uko uyu muhanzi avuga ko yifuza ko n’abanyamahanga babasha kumva ibyo aririmba.

Uretse Album ya kabiri iri gutegurwa, ubu Koudou, ari gukora amashusho ariho indirimbo ze, ishobora kuba yageze hanze mu mpera z’uyu mwaka wa 2013.

KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .