Mu kumurika Album ye ya mbere, Koudou yasezeranyije abantu ko hazaba harimo udushya twinshi; kamwe muri two ni uko abagize itsinda rizwiho gusetsa hano mu Rwanda rya Comedy Night ari bo bazasusurutsa ibirori.
Iki gitaramo cyiswe "My Land Album Launch" kizabera kuri Umubano Hotel ku Kacyiru kuri uyu wa 17 Kanama 2013.
Kizanagaragaramo abahanzi Mani Martin, King James, Jules Sentore, Jody Phibi, Babou, Benny Black, Angel n’abandi.
Muri iki gitaramo Koudou azanagurisha iyi Album izaba iriho indirimbo cumi n’imwe zose zatunganyijwe na Barick ahereye kuri gitari ya Koudou.
Koudou arasaba abafana be kuzitabira iki gitaramo:
Abahanzi bazagaragara muri iki gitaramo bose bazaririmba ku buryo bwa Live.
Nyuma y’iki gitaramo, Koudou azahita atangira gufata amashusho y’indirimbo ze nka Kalendari na Hobe.
TANGA IGITEKEREZO