00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kode yakoranye indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri Congo

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 29 March 2016 saa 09:44
Yasuwe :

Ngeruka Faycal [Kode] waserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya muzika ryitwa Amani riherutse kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahavuye akoranye indirimbo n’umuhanzi witwa Magic Pinokio.

Kode, we, amaze imyaka ine akorera ubuhanzi bwe ku mugabane w’u Burayi mu Bubiligi. Muri iyi myaka agenda yigaragaza mu bihangano bishya, anitabira ibitaramo binyuranye. Kode azwiho ubuhanga mu miririmbire ye, mu njyana ya RnB.

Muri Amani Festival yari yajyanye na Angel Umutoni, umwe mu baraperi bakorera umuziki muri BMCG iyoborwa na Producer Barick Fabrice.

Avuga ko yagiranye ubufatanye na benshi mu bahanzi bakunzwe muri Congo ndetse by’umwihariko yakoreyeyo indirimbo yitwa “Mwambiye” yafatanyije na Magic Pinokio wo mu Mujyi wa Goma.

Yagize ati “Igihe nari mu Mujyi wa Goma muri Amani Festival nabonanye n’abahanzi bo muri uwo mujyi nahuye n’umuhanzi Magic Pinokio dukorana iyo ndirimbo muri studio ya Producer DJ Serge. Na we ni umuhanzi w’umuhanga, aririmba RnB.”

Kode avuga ko nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yarishimiwe cyane muri n’uko iyo ndirimbo bayakiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse yizeye ko no mu Rwanda izashimisha abakunzi b’umuziki we.

Yavuze ko ari ku nshuro ya mbere aririmbiye muri Congo kuva mu 1998. Yakuriye mu Mujyi wa Goma ndetse azi uduce twinshi twa Congo gusa ngo ntiyari azi ko umuziki we wakwishimirwa ku rwego yabibonyeho.

Kode azwi cyane mu Rwanda ku izina rya Faycal Ngeruka. Yahimbye indirimbo zakunzwe hambere nka Igikomere, Nshuti, Impeta n’izindi zatumye ahamagarwa mu bahanzi 10 bakunzwe bitabiriye irushanwa rya PGGSS ku nshuro ya mbere.

Mu 2011yagiye kuba mu Bubiligi, aho yakomereje ubuhanzi asohora album yise ‘Me’. Mu Bubiligi. Kode aherutse gusohora album nshya yise ‘ONE’ iriho indirimbo ‘I Do’ n’izindi zirimo n’iz’Ikinyarwanda nka ‘Buracya Ryari’ n’izindi.

Kode muri Amani Festival i Goma


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages