00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizito Mihigo yatangaje zimwe mu ndangagaciro z’abagore akunda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 March 2013 saa 06:33
Yasuwe :

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagore, Umuhanzi Kizito Mihigo ku rubuga rwe, www.kizitomihigo.com, ndetse n’urwa Fondation ye KMP (www.kmp.rw) hagaragaye ubutumwa yanditse agaragaza uko we abona umugore w’agaciro.
Kizito Mihigo ku mbuga mpuzambaga, Facebook na Twitter, yanditse ati “Umugore w’agaciro ni uzi kwicisha bugufi no kwiyoroshya”, ibi bikaba ari byo byanagaragaye kuri ziriya mbuga zo hejuru, ntiyagira ibisobanuro birambuye yongeraho, bituma IGIHE imubaza icyo (…)

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagore, Umuhanzi Kizito Mihigo ku rubuga rwe, www.kizitomihigo.com, ndetse n’urwa Fondation ye KMP (www.kmp.rw) hagaragaye ubutumwa yanditse agaragaza uko we abona umugore w’agaciro.

Kizito Mihigo ku mbuga mpuzambaga, Facebook na Twitter, yanditse ati “Umugore w’agaciro ni uzi kwicisha bugufi no kwiyoroshya”, ibi bikaba ari byo byanagaragaye kuri ziriya mbuga zo hejuru, ntiyagira ibisobanuro birambuye yongeraho, bituma IGIHE imubaza icyo yashakaga kuvuga.

Kizito asubiza icyo kibazo yagaragaje ko ubwo bigaragara ko umugore afite uruhare mu iterambere ry’Igihugu, irya Afurika ndetse n’iry’isi yose, bidakwiye gutuma yibagirwa indangagaciro z’ubumuntu zimutandukanya n’umugabo, ndetse zituma umugabo amukunda.

Kizito avuga ko iterambere mu bice binyuranye by’ubuzima nk’ikoranabuhanga, itangazamakuru, gusirimuka mu bitekerezo, mu myambarire, mu myitwarire n’ibindi, bitagomba kurangaza abagore ngo bibagirwe indangagaciro zabo.

Kizito agaragaza ko umugore utabasha kwicisha bugufi, nta gaciro yahabwa n’umugabo, ati “Iterambere ry’umugore mu bumenyi no mu bushobozi, naryo rishobora gutuma abagore bamwe bakuza ukwibona muri bo, bagakandagira za ndangagaciro zo kwicisha bugufi, no kugira umutima wiyoroshya, kandi akenshi nicyo abagabo babakundira.”

Akomeza avuga ko umugabo ashobora kwifuza umugore kubera ubwiza bw’umubiri we, ariko ubwiza bwonyine budafite indangagaciro ntibushobora gutuma umugabo amukunda.

Kizito akomeza avuga ko ahabuzeubworoherane hagati y’umugabo ni umugore umuriro waka, ati “Iyo umuntu arebye neza, asanga ibibazo by’amakimbirane mu ngo no gutandukana kw’abashakanye, bigenda bishingira ku bwibone bw’umugabo n’umugore. Iyo bombi bashaka kwerekana ubushobozi n’ubudahangarwa hakabura n’umwe ugaragaza iyo ndangagaciro yo kwiyoroshya no gucisha make, umuriro uraka. Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abagore rero, ni byiza ko twese twerekana kandi koko tukishimira umusaruro n’uruhare by’abagore mu iterambere, ariko ni na ngombwa ko abagore bicara hamwe bagatuza, bakazirikana ku ndangagaciro nyabumuntu zabo.”

Kizito avuga ko mu ndangagaciro umugore arusha umugabo, umutima wicisha bugufi kandi wiyoroshya, arizo abagore barusha umugabo maze bikuzuzanya na bwa butware n’ubudahangarwa by’umugabo.

Kizito we mu kwemera kwe kwa Gikiristu gatorika, avuga ko umugore w’icyitegererezo, ari Bikira Mariya nyina wa Yezu, utararanzwe no kwishyira hejuru nk’uko Bibiliya ibivuga, utaraciye ibikuba kandi abwiwe ko agiye kubyara umucunguzi.

Kizito Mihigo aganira n'abagore mu kiganiro "UMUSANZU W'UMUHANZi"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages