Umuhanzi w’indirimbo Kizito Mihigo, ni umwe mu bahanzi bake b’Abanyarwanda babyize. Yagiranye ikiganiro na IGIHE ku nkomoko y’umunsi mpuzamahanga wa Muzika wizihizwa none tariki ya 21 Kamena buri mwaka. Yatuganiriye ku gisobanuro cy’uyu munsi, inkomoko yawo, ndetse no kuri Muzika Nyarwanda muri iki gihe.
Kizito Mihigo yadutangarije ko uyu munsi ngo wabaye mpuzamahanga vuba cyane, mu mwaka wa 2011, ngo naho mbere y’uwo mwaka uyu munsi wizihizwaga n’abafaransa.
IGIHE: Ese umunsi mpuzamahanga wa Muzika wizwihizwa tariki 21 Kamena ukomoka he, wabayeho mu buhe buryo ?
Kizito Mihigo:Umunyamuziki w’umunyamerika witwaga Joel Cohen wakoraga kuri Radio France, ngo niwe wagize iki gitekerezo bwa mbere, mu mwaka wa 1976.
Uwo muhanzi ndetse wari n’umunyamakuru kuri Radio France, yagiraga ikiganiro cyitwa les “Saturnales de la Musique” buri 21 Kamena, na 21 Ukuboza.
Nyuma y’amatora ya Perezida Mitterand mu mwaka wa 1981, iki gitekerezo cyaje gukuzwa n’undi munyamakuru nawe w’umuhanzi mu Bufaransa, witwaga, Maurice Fleuret.
Uyunguyu ngo ashyigikiwe na Minisitiri w’Umuco w’icyo gihe, ariwe Bwana Jack Lang, ngo bashize imbaraga nyinshi muri icyo gikorwa kitwaga les “Saturnales de la Musique”, cyari kigizwe n’ibitaramo bibera hirya no hino mu gihugu, (mu mihanda, mu tubari ndetse no mu mazu y’imyidagaduro) bigaca muri Radio ndetse na Televiziyo by’abafaransa. Guhera muri uyu mwaka ni naho hatangiye gukoreshwa izina rya “Fête de la Musique”. Uyu munsi rero ufite inkomoko mu muco w’Abafaransa.
IGIHE: Muru rusange ubona muzika Nyarwanda ihagaze ite uyu munsi ?
Kizito Mihigo : Harimo iby’umuntu yakwishimira, kimwe muri byo, ni uko ikoranabuhanga uko rigenda ritera imbere, rigenda rituma muzika irushaho gusakara ahantu henshi. Kwiyongera kw’amaradiyo menshi, nabyo byatumye Muzika ibasha gusakara no kugera ku bantu. Numva ari ikintu kiza
Ikindi umuntu yashima, mu Rwanda kimwe no mu mahanga, nuko ibyuma by’ikoranabuhanga nka mudasobwa n’amaporogaramu yazo, , byazanye ubundi buhanga mu gutunganya Muzika. Iyo umuntu yumvise amajwi y’indirimbo za none wumva akoze neza kurusha ayo mu myaka yashize. Icyo nacyo kirashimishije. Ariko hari n’ibindi bigikenewe, cyane cyane ubuhanga bucukumbuye muri Muzika.
Kuba ibyuma bigezweho byoroshya uburyo bwo gukora muzika kandi bikayikora ku buryo bunogeye ugutwi rwose, ntibikwiye kwibagiza abantu ko Muzika ari ubumenyi bwigwa. Iyo umuntu atabwize, ntabwo atera imbere, akomeza akora ibintu bimeze kimwe, kuko ntabwo aba afite ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi no kuvumbura ubugenge bushyashya.
Mu Rwanda rero nidutangira kwigisha Muzika nk’ubumenyi busaba gukora ubushakashatsi no kumenya amazina n’inkomoko y’ibyo dukora, bizarushaho guteza akamaro Muzika.
IGIHE: Ni ubuhe butumwa utanga ku munsi mpuzamahanga wa Muzika?
Kizito Mihigo: Kimwe n’ubundi bugeni (nk’Amakinamico, Sinema, imbyino, imivugo n’ibindi,)Muzika ni uburyo bwo kwidagadura yego. Ariko tujye tuzirikana ko ari n’uburyo bukomeye bw’iyogezabutumwa. Nimvuga iyogezabutumwa ntimwumve ubutumwa bw’amadini gusa. Ahubwo Muzika ni n’uburyo bwo gusana ikiremwamuntu na sosiyete, tubinyujije mu butumwa butanganywe imvugo nziza kandi iyobowe n’injyana inogeye amatsi n’umutima.
Kimwe n’uko icyanga cy’ibiryo atariyo ntego yabyo ya mbere, intego ya mbere y’ibiryo ni ukujya mu mubiri bikawubaka, abahanzi ba Muzika nabo nibazirikane ko muzika itabereyeho kudagadura gusa, ko ahubwo ari nk’uburyo buryoshye bwo gutambutsa ubutumwa bwubaka imyumvire n’ubumuntu.
Kizito Mihigo mu ruhando rwa Muzika
Kizito Mihigo yize mu ishuri mpuzamahanga rya Muzika ryo mu Bufaransa (Conservatoire de Musique de Paris) aho yakurikiranye amasomo y’imyandikire ya Muzika, gusoma, gucuranga Muzika ndetse n’Amateka yayo). Nyuma yo kubona impamyabumenyi DFE (Diplôme de Fin d’Etudes) mu mwaka wa 2008 Kizito Mihigo yatanze amasomo ya Muzika mu Bubirigi kugeza mu mwaka wa 2010 ari nabwo yaje mu Rwanda gutangiza Fondation KMP (Kizito Mihigo pour la Paix).
Imwe mu mishinga y’iyi Fondation harimo kwigisha ubumenyi bwa Muzika mu Rwanda. Ariko Kizito Mihigo avuga ko icyo ari icyiciro cya kabiri cy’imishinga ya KMP, ngo icya mbere ni icyo gukoresha Muzika mu gusana ubumuntu mu banyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Intero (devise) ya Kizito Mihigo
“Mbere yo gutanga ubumenyi, nahisemo kubanza gutanga ubumuntu.Sinatanga ubumenyi mbere yo gutanga ubumuntu, kuko twabonye ko ubumenyi butagira ubumuntu, aricyo gikoresho gikomeye cyo gusenya”


















TANGA IGITEKEREZO