00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizito Mihigo agiye gutangira kwigisha muzika mu rubyiruko

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 4 November 2012 saa 09:54
Yasuwe :

Umuhanzi Kizito Mihigo wari umutumirwa w’Igitaramo nyarwanda kuri Radio Contact FM ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2012 guhera saa mbiri z’ijoro, aho yaganiraga n’umunyamakuru Athanase Sibomana ku iterambere rya muzika mu Rwanda, yatangaje ko guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2013 azatangira kwigisha muzika urubyiruko rwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Iki cyifuzo cyo kwigisha ubumenyi bwa Muzika mu rubyiruko rw’u Rwanda, Kizito ngo yakigaragaje kuva akiri mu Burayi ubwo na we (…)

Umuhanzi Kizito Mihigo wari umutumirwa w’Igitaramo nyarwanda kuri Radio Contact FM ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2012 guhera saa mbiri z’ijoro, aho yaganiraga n’umunyamakuru Athanase Sibomana ku iterambere rya muzika mu Rwanda, yatangaje ko guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2013 azatangira kwigisha muzika urubyiruko rwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Iki cyifuzo cyo kwigisha ubumenyi bwa Muzika mu rubyiruko rw’u Rwanda, Kizito ngo yakigaragaje kuva akiri mu Burayi ubwo na we yari umunyeshuri mu mashuri ya muzika.

Kuva aho agarukiye mu Rwanda nyuma y’amashuri ye, yibanze ku bikorwa byo gutanga ubutumwa akoresheje ubuhanzi, nyamara agakunda kuvuga ko azigisha n’ubu bumenyi bwa muzika.

Mu kwezi kwa Kane mu kiganiro “Umusanzu w’umuhanzi” cya Fondation KMP gica kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa kabiri saa yine z’ijoro, Kizito Mihigo yakomoje kuri uyu mushinga.

Yagize ati “Niba mfite ubumuntu, nkagira n’ubumenyi, kandi byose nkaba ngomba kubiha u Rwanda, nkurikije aho igihugu cyacu kiva n’aho kigeze, nahisemo kubanza gutanga ubumuntu, mbere yo gutanga ubumenyi. Sinaha ubumenyi abantu batagira ubumuntu, kuko ubumenyi buhawe abatagira ubumuntu, bushobora kuba igikoresho gikomeye cyo gusenya. Ubumenyi bwa muzika nabwo ngomba kubutanga kuko nzi ko bwagirira akamaro igihugu cyanjye, ariko nahisemo kubanza gukoresha iyo muzika, nk’igikoresho cyo gutanga ubutumwa bwubaka ubumuntu bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside, kuko nzi ko muzika ishobora no gukoreshwa mu gusenya ubumuntu kandi twarabibonye.”

Nyuma yo kuzenguruka amashuri yisumbuye agera kuri 48 mu ntara zitandukanye z’igihugu, na Gereza zo mu gihugu, aho Kizito Mihigo n’abanyamuryango ba Fondation yashinze bagendaga batanga ubutumwa bw’imbabazi, ubwiyunge n’amahoro nyuma ya Jenoside, ubungubu noneho ngo uyu muhanzi agiye kwigisha abana b’Abanyarwanda kwandika no gusoma amanota ya Muzika, ndetse nyuma yabyo bakaziga no gucuranga.

Ni bande barebwa n’aya masomo?

N’ubwo Kizito Mihigo ngo afite gahunda yo gutanga ayo masomo mu byiciro byinshi by’abantu hakurikijwe imyaka yabo, mu ntangiriro ngo iyi gahunda izaba ireba urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye batuye mu mugi wa Kigali kandi biga bataha.

Aya masomo azajya atangwa nimugoroba nk’inyongera (cours du soirs) nyuma y’amasomo asanzwe. Aya masomo kandi ngo azajya atangirwa mu kigo cya Centre Christus i Remera, ari naho Fondation KMP ikorera.
Abifuza kumenya byinshi kuri ayo masomo ya muzika bashobora gutangira kugana ibiro bya Fondation KMP muri centre Christus i Remera, kugira ngo babone ibindi bisobanuro.

Mu gitaramo nyarwanda cyo ku wa Gatandatu kuri Contact FM, Kizito Mihigo yavuze ko ibitaramo bye mu mashuri, muri gereza ndetse n’ahandi, na byo ngo bizakomeza nk’uko bisanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages