00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gacaca : Umuti gakondo utari magendu, ikiganiro kidasanzwe kuri TVR

Yanditswe na

Williams

Kuya 25 June 2012 saa 08:40
Yasuwe :

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Kamena 2012, mu kiganiro Umusanzu w’Umuhanzi gitegurwa na Fondation KMP, kigaca kuri Televiziyo y’u Rwanda (buri wa kabiri i saa yine z’ijoro), umuhanzi Kizito Mihigo aragaragaza ibyo yaganiriye n’Abanyarwanda banyuranye ku nkiko Gacaca zasoje imirimo yazo ku itariki ya 18 Kamena 2012, nyuma y’imyaka icumi zari zimaze zishyizweho nk’uburyo bwo gukora ubutabera bwunga Abanyarwanda. Iki kiganiro kidasanzwe, Kizito Mihigo yacyise: Gacaca, umuti gakondo utari (…)

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Kamena 2012, mu kiganiro Umusanzu w’Umuhanzi gitegurwa na Fondation KMP, kigaca kuri Televiziyo y’u Rwanda (buri wa kabiri i saa yine z’ijoro), umuhanzi Kizito Mihigo aragaragaza ibyo yaganiriye n’Abanyarwanda banyuranye ku nkiko Gacaca zasoje imirimo yazo ku itariki ya 18 Kamena 2012, nyuma y’imyaka icumi zari zimaze zishyizweho nk’uburyo bwo gukora ubutabera bwunga Abanyarwanda. Iki kiganiro kidasanzwe, Kizito Mihigo yacyise: Gacaca, umuti gakondo utari magendu.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuhanzi Kizito Mihigo yadutangarije ko impamnvu yahisemo gufata inkiko gacaca akaziharira ikiganiro cye na Fondation ye, ari ukubera ko Fondation yishimiye ibyagezweho na Gacaca, muri byo hakaba harimo ubwiyunge bw’Abanyarwanda, imwe mu ndangagaciro Fondation KMP ikoraho imirimo yayo.

Uyu muhanzi kandi akomeza agira ati: “Kwerekana imirimo y’inkiko Gacaca ni ugushyigikira icyiza cyagezweho mu mibanire y’Abanyarwanda, kandi biri mu nshingano za Fondation yanjye, ibyo kandi tukabikora twerekana uruhare rwacu rusigaye mu kusa ikivi twateruriwe na bakuru bacu”

Muri iki kiganiro, kiri buce kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri (26/06/2012) i saa yine z’Ijoro, haraza kugaragaramo ikiganiro Kizito Mihigo yagiranye na Madamu Mukantaganzwa Domitila wari umuhuzabikorwa w’inkiko Gacaca ku rwego rw’Igihugu, ikiganiro na Perezida wa Ibuka Professeur Jean Pierre Dusingizemungu, ikiganiro n’abagororwa bari mu mirimo nsimburagifungo, ibitekerezo by’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ku byerekeye inkiko gacaca, ndetse n’ibitekerezo by’Abanyarwanda banyuranye bari mu byiciro byose bya sosiyete Nyarwanda (abatwara moto, abasheshe akanguhe …)

Iki kiganiro (cyatunganyijwe na Producer Tenny Terrance), nyuma y’uko kinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda, Umuhanzi Kizito Mihigo aratangaza ko kizaca no ku maradiyo anyuranye, ndetse kigashyirwa mu rurimi rw’Icyongereza ndetse n’Igifaransa, hagamijwe kukibika mu buryo buhoraho ku rubuga rwa Fondation KMP (www.kmp.rw) , aho abantu bose ku isi hose bazajya babasha kukireba ku buryo budasaza, kandi mu ndimi bisangamo.

Ubwo Kizito Mihigo yaganiraga n'amadini mu kiganiro "Umusanzu w'Umuhanzi"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages