Nyuma y’ibitaramo bitandukanye byakozwe mu gihe gishize mu bukangurambaga ku burere mboneragihugu n’amatora, umuhanzi Kizito Mihigo ku bufatanye hagati ya Fondation ye KMP na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yataramiye mu turere twa Kayonza na Kirehe.
Iyi gahunda yiswe “Umusanzu w’umuhanzi mu burere mboneragihugu ku matora” ni ibitaramo by’ubuhanzi mu turere tw’u Rwanda, bigamije kwigisha abanyarwanda indangagaciro z’Amahoro, ubwiyunge, gukunda igihugu, no gukangurira Abanyarwanda kwitabira amatora by’umwihariko amatora y’abadepite ateganijwe muri Nzeri uyu mwaka.
Muri iki cyumweru umuhanzi Kizito Mihigo aherekejwe na bagenzi be Sofiya Nzayisenga na AmaG the Black, bataramiye abaturage bo mu turere twa Kayonza na Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba nyuma yo gusura aka Gatsibo.
Mu karere ka Kirehe igitaramo cyabaye kuwa Kabiri tariki ya 11 Kamena kibera I Nyakarambi, naho muri Kayonza kibera i Kabarondo tariki ya 10 Kamena.
Ibi bitaramo byose byitabirwa n’abaturage bari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi birindwi.
Umuhanzi Kizito Mihigo yibanda ku butumwa bw’Amahoro, gukunda igihugu, n’akamaro k’amatora.
Umuhanzi Sofiya Nzayisenga, nawe mu nanga ya Kinyarwanda ashimangira ko ubwo butumwa bwo gukunda igihugu no kuzitorera abayobozi babereye icyerekezo cy’Abanyarwanda.
Umuhanzi Ama-G the Black niwe usoza ibi bitaramo mu ndirimbo ze za Hip up zikurura urubyiruko maze umusizi Tuyisenge Aimé Valens akagenda atanga ubutumwa bwa Komisiyo y’Amatora mu mvugo ya gihanzi.
Muri ibyo birori abaturage babazwa ibibazo ku burere mboneragihugu, bagahabwa ibihembo .



















TANGA IGITEKEREZO