Kitty Joyce ni Umunyarwandakazi wifitemo icyerekezo cyo kuba icyamamare gihagarariye u Rwanda ku Mugabane wa Afurika mu gihe kitarenze imyaka itanu kubera ingufu n’impano yiyumvamo.
Nyuma y’indirimbo yagiye akorana n’abahanzi nka Sizzaman wo muri Uganda na Dan Flevor, kuri ubu yasohoye amashusho y’iyo yise ‘Doro Baby’ ikozwe mu njyana ya kinyafurika ndetse n’imbyino ziri mu mashusho zigaragaza umuco wa Afurika muri rusange.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu muhanzi yavuze ko bitewe n’ingufu, ububyutse n’icyerekezo yifitemo mu muziki, ngo arashaka kumenyekana mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba byihuse ari nayo mpamvu yatangiye umuziki we yibanda cyane muri Uganda ari naho yemeza ko hafite isoko ryagutse kurusha u Rwanda.

Ati “Buriya impamvu nibanda cyane gukorera umuziki wanjye muri Uganda icya mbere ni uko bakunda style ndirimbamo, abatunganya umuziki hariya bafite quality(ireme) mba nifuza kandi ubona ko iri ku rwego rwo hejuru kurusha u Rwanda. Bizanyorohereza guhita menyekana mu karere”.
Kitty Joyce washyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Doro Baby’ yavuze ko gahunda afite zikomeye ari ukwibanda muri Uganda, asohora indirimbo n’amashusho byibura buri kwezi ndetse akazaguma kuri uwo muvuduko ari nabyo abonamo ikiraro kizamwambutsa u Rwanda akamamara muri Afurika bitarenze imyaka itanu.
TANGA IGITEKEREZO