00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka ibiri acecetse, Kitoko yakoze indirimbo ishimira abagore

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 21 Ukwakira 2014 saa 04:37
Yasuwe :

Kitoko Bibarwa umuhanzi nyarwanda uba mu Bwongereza ari naho yiga Kaminuza, nyuma y’imyaka ibiri yari ishize nta ndirimbo akora yashyize hanze iyo yise ‘Mama’ aho ashimira ababyeyi b’abagore.
Iyi ndirimbo Kitoko yayikoreye i Burundi nyuma y’igitaramo yahakoreye na Kidumu ku itariki ya 10 Ukwakira. Iyi ndirimbo ‘Mama’ Kitoko ataka ababyeyi bose b’abagore uruhare bagira mu iremwa ry’umuntu, uburere baha abana, imvune bahura na zo n’ibindi. Uyu muhanzi avuga uburyo ashimira Mama we uruhare rukomeye (...)

Kitoko Bibarwa umuhanzi nyarwanda uba mu Bwongereza ari naho yiga Kaminuza, nyuma y’imyaka ibiri yari ishize nta ndirimbo akora yashyize hanze iyo yise ‘Mama’ aho ashimira ababyeyi b’abagore.

Iyi ndirimbo Kitoko yayikoreye i Burundi nyuma y’igitaramo yahakoreye na Kidumu ku itariki ya 10 Ukwakira. Iyi ndirimbo ‘Mama’ Kitoko ataka ababyeyi bose b’abagore uruhare bagira mu iremwa ry’umuntu, uburere baha abana, imvune bahura na zo n’ibindi.

Kitoko na Producer Piano bahuriye i Burundi

Uyu muhanzi avuga uburyo ashimira Mama we uruhare rukomeye yagize mu mibereho ye kuva akivuka kugeza abaye umusore wiyitaho, agaciro aha ibere ryamwonkeje n’ibindi byiza ataka uyu mubyeyi ntagereranywa. Ubu butumwa kandi akavuga ko bugenewe umubyeyi wese w’umugore. Iyi ndirimbo yayikoze ku bufatanye na Producer Piano wamusanze i Burundi ari naho amaze iminsi aba.

UMVA IYI NDIRIMBO HANO

Ku birebana n’umuziki we by’umwihariko Kitoko ari gutegura album nshya ariko yirinda kugira byinshi ayitangazaho kuko hari ibyo atarashyira ku murongo.

Iyi ndirimbo yakorewe i Burundi ari naho Kitoko aherutse gukorera igitaramo

Yagize ati “Mfite indirimbo nshya, hari album ndi gutegura ariko igihe cyo kubivugaho birambuye ntikiragera, abafana banjye bategerezaho gato”.

Kitoko yiga Kaminuza mu Bwongereza muri London South Bank University ibijyanye na Politiki nk’uko yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Nageze inaha nsanga mbere yo kujya muri Kaminuza bisaba kubanza kwihugura mu ndimi, nabanje gufata umwaka niga indimi, inaha umwaka utangira mu kwa Cyenda ukarangira mu kwa Karindwi, ubu twatangiye umwaka ndi kwiga ibijyanye na Politiki”

Kitoko yagiye mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Mbere yo kuyatangira yabanje gufata amasomo y’indimi nk’uko yabitangaje.

Yavuze ko nyuma y’amasomo azagaruka mu Rwanda kubera urukundo arukunda hamwe n’Abanyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .