Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka isaga ine gato adakora amashusho y’indirimbo ndetse akabifata nk’umugayo kuri we mu maso y’abafana, yashyize hanze amashusho ya ‘Rurashonga’ ndetse agahamya ko adateze gusubira inyuma.
Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo zakanyujijeho nka ‘Akabuto’, ‘Agakecuru kanjye’, ‘Ikiragi’ n’izindi, yabwiye IGIHE ko impamvu zatumye adashyira ingufu cyane mu gukora amashusho y’indirimbo ze, ngo byaterwaga ahanini n’uko mu myaka yashize akiba mu Rwanda yahozaga umutima ku masomo yagombaga gukoreza hanze y’igihugu.
Kuba Kitoko yarahoraga ashakisha ibyangombwa by’ishuri, kwirukanka ku mpapuro z’inzira n’ibindi yari akeneye ngo atangire kaminuza hanze y’u Rwanda byatumaga atabona umwanya wo gutekereza cyane no gushyira ingufu mu muziki nk’uko bikwiye.
Yagize ati “Naherukaga gukora video imwe nakoze mu mwaka wa 2012, urumva ni kera cyane. Icyo gihe nakoze iyitwa ‘Isi n’abantu. Byaterwaga ahanini no kuba narahoraga nirukanka ku masomo, nari mfite gahunda yo gukomeza kwiga kaminuza hanze y’u Rwanda, ku buryo byangoraga sinkurikirane umuziki neza”

Kuri ubu, Kitoko avuga ko ashyize imbaraga cyane mu muziki aho agomba kujya abifatanya n’amasomo aho yiga mu Bwongereza kandi byose bikagenda neza.
Yagize ati “Nyuma ya Rurashonga, ngiye gukora ibindi bihangano. Hari ibikorwa mfite kandi bizashimisha abafana banjye, nta gusubira inyuma kuko ubu mfite umwanya. Ndi kwiga, nzabifatanya neza kandi byose mbikore”
Iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyo Kitoko yanyuzemo mu rukundo. Ngo yayihimbye kera akiba mu Rwanda, akaba ari imwe mu ndirimbo yaririmbiraga umukobwa bakundanaga igihe yabaga yamwivumbuyeho.
Yagize ati “Nanjye mfite izanshonganye kimwe n’abandi, nabyo ni kimwe mu mpanvu zatumye nyitekerezaho. Kera hari umukobwa twakundanye, nayimurimbiraga iyo yabaga yivumbagatanyije”
Yunzemo agira ati “Navanzemo n’ibyo nabonaga ku bandi ariko ishingiye ku nkuru mpamo nyine. Nayanditse muri 2011 ni nabwo natangiye gutekereza kuba nayishyira hanze”
Kitoko wiga ibijyanye na Politiki muri Kaminuza, yijeje bafana be gukora cyane no kuba ibikorwa bazishimira. Ashyize hanze amashusho ya ‘Rurashong’ ikaba ikurikiye indi yakoze mbere yise ‘Mama’

Kitoko yagiye mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Mbere yo kuyatangira yabanje gufata amasomo y’indimi nk’uko yabitangaje. Yavuze ko nyuma y’amasomo azagaruka mu Rwanda kubera urukundo arukunda hamwe n’Abanyarwanda.
Amwe mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo:



TANGA IGITEKEREZO