Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mbere yo guhaguruka i Londres yerekeza mu Mujyi wa Houston muri USA aho Lick Lick akorera, yadutangarije ko impamvu nyamukuru imujyanyeyo ari ugukorana n’uyu mu Producer bakanasinyana amasezerano y’imikoranire arambye.
Yagize ati “Ngiye muri gahunda yo kugira ngo dutangire kujya dukorana, hari indirimbo twatangiye gukorana online nkiri hano ariko zose ndazirangiriza hariya. Ndashaka ko ningerayo twasinyana amasezerano kuko afite label ye iri gukora kandi ikomeye.”
Yungamo ati “Ndahaguruka hano i London ku isaha ya saa saba nerekeze nyine mu Mujyi wa Houston. Nizeye ko uru rugendo ruzaba rwiza kandi nzarubonamo umusaruro ukomeye.”

Kitoko ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Kano Kana’ ni umuhanzi wubatse izina mu muziki w’injyana ya Afrobeat mu Rwanda, (Mu ntangiriro za 2013 akerekeza mu Bwongereza), Yamamaye mu ndirimbo ‘Ikiragi’ , ‘Agakecuru kanjye’, ‘Akabuto’, ’You’, n’izindi.
Yiteguye igitaramo gikomeye azahuriramo na Diamond mu Bwongereza ku itariki ya 16 Gicurasi 2015 . Iki gitaramo ni icya kabiri gikomeye Kitoko agiye gukorera mu Bwongereza nyuma y’ikindi nacyo cyitabiriwe cyane yakoze mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Ukuboza 2014.
Kano Kana, indirimbo nshya ya Kitoko
TANGA IGITEKEREZO