Kitoko usanzwe uba mu Bwongereza ari mu Rwanda kuva ku wa 12 Nyakanga 2017, aho yaje kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uyu mwaka. Uyu muhanzi yanafatanyije n’abandi bahanzi gususurutsa Abanyarwanda n’abashyitsi bitabiriye ibirori byo kwishimira intsinzi.
Kitoko ku Cyumweru, tariki 21 Kanama 2017, yasuye abana bagera kuri 20 bafite ubumuga bwo kutabona barererwa mu kigo cya Jordan Foundation, abagenera inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho, anizeza gukora ubuvugizi mu kuzamura uko bitaweho ndetse n’uburezi bwabo bugashyirwamo imbaraga mu Rwanda.
Jordan Foundation imaze umwaka urenga ishinzwe, yatangijwe n’umubyeyi witwa Bahati Vanessa nyuma yo kwibaruka umwana ufite ubumuga bwo kutabona akagerageza kumuvuza bikanga, byatumye ku giti cye yiyemeza kwita ku bana bavukanye ikibazo nk’icy’uwe. Kuri we nabo ngo ni abana nk’abandi bakeneye gufashwa kubaho.
Kitoko yabwiye IGIHE ko yakozwe ku mutima n’ubuhanga abo bana bagaragaza nubwo babana n’ubumuga bwo kutabona. Yavuze ko yishimiye gusangira na bo kandi yiteguye kubakorera ubuvugizi bushoboka mu kumenyekanisha uwo muryango kugira ngo uzakomeze kurushaho kwagura icyo gikorwa.
Yagize ati "Ni ibintu nari narateguye, kuko hari umuntu uhakora wakundaga kunyoherereza udufoto ndavuga ati "Ningerayo nzabasura, narishakishije mu bushobozi buke mbagurira amafunguro, naragiye ngerayo ndabaririmbira, nabo bazi indirimbo z’Imana. Nasanze barakoze umuvugo mwiza witwa ngo ’Ushobora kumbera ijisho’ uvuga ko njyewe cyangwa wowe dushobora kubabera imboni mu buzima bwabo."
Yongeyeho ati "Twasangiye fanta bambwira ko na bo ari abantu nk’abandi, byankoze ku mutima cyane, na bo ejo habo ni heza, banandirimbiye indirimbo zanjye nsanga bazizi. Ntabwo twari abantu benshi ni igikorwa nakoze ndi umwe ariko byari byiza narishimye cyane kandi ntekereza ko n’undi uwo ari we wese yabasura."
Uyu muhanzi yashimiye Bahati Vanessa watangije uyu muryango avuga ko yiyemeje gukorera ubuvugizi abana barererwa muri iki kigo cya Jordan Foundation nubwo yasanze uburyo abo bana barezwemo atari bubi ngo ni ngombwa ko abantu batandukanye babasura bakabagaragariza urukundo, bakabereka ko nabo ari abana nk’abandi.
Ati "Nyuma yo kubasura nzagenda mbwira abantu wenda uwagira icyo amufasha, uwatekereza kubasura abasure, cyane cyane nk’abaririmbyi bagenzi banjye kuko ni abantu bashobora kubamenyekanisha bagafashwa kurushaho. Ariko mu by’ukuri icya mbere ni uko babitaho babahe urukundo, kuko nabonye ubuzima barimo atari bubi, umuntu ubafasha arabafasha bikwiriye, ntekereza ko abonye abamutera ingabo mu bitugu byarushaho kuba byiza."
Mu nkunga Kitoko yatanze mu kigo cya Jordan Foundation, ikarito y’amata, imifuka y’umuceri, kawunga, isukari, ifu y’igikoma n’ibirayi, amavuta yo guteka, ibishyimbo, amakarito y’ibinyobwa bya Jus n’ibindi bitandukanye bizabafasha mu buzima bwa buri munsi.
Bahati washinze iki kigo akacyitirira umwana we avuga ko ku mbyaro ye ya gatatu, ari bwo yabyaye umwana ufite ubumuga bwo kutabona, gusa ngo byaramutunguye ariko nyuma aza gusobanukirwa neza ko atagushije ishyano, ahubwo ko uwo yibarutse nawe ari umwana nk’abandi.

Avuga ko yagerageje kumuvuza mu Rwanda no hanze ariko ntibigire icyo bihindura, gusa bikamusigira ubumenyi ku buryo yamwitaho uko ameze akazakura afite ahazaza heza. Iki kigo giherereye mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, ahegeranye n’ikigo nderabuzima cya Gihogwe.





TANGA IGITEKEREZO