‘Urankunda Bikandenga’ ni indirimbo ya kabiri Kitoko ashyize hanze mu zo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma ya ‘Sibyo’ yakoranye na Meddy ikaba mu za mbere zikunzwe cyane i Kigali.
Kuri ubu, Kitoko avuga ko ashyize imbaraga cyane mu muziki aho agomba kujya abifatanya n’amasomo aho yiga mu Bwongereza kandi byose bikagenda neza.
Kitoko kandi arateganya gushyira hanze album ya Kane azamurikira mu gitaramo gikomeye ashaka kuzakorera i Kigali mu minsi iri imbere.
Yagize ati “Nyuma y’iyi ndirimbo, ngiye gukora ibindi bihangano. Hari ibikorwa mfite kandi bizashimisha abafana banjye, nta gusubira inyuma kuko ubu mfite umwanya. Ndi kwiga, nzabifatanya neza kandi byose mbikore”
Yongeraho ati “Ikindi ni uko ndi kurangiza album yanjye ya kane, nirangira nzaza kuyimurikira mu Rwanda. Ndashaka ko iyi album nazayimurika mu gitaramo nteganya kuzakorera i Kigali.”

Muri ‘Urankunda Bikandenga’, Kitoko aririmba avuga uburyo umukunzi we yamuhaye urukundo rusendereye ku buryo abandi bakobwa bose yabarengeje ingohe.
Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Lick Lick , naho amashusho yayo atunganywa na Producer Cedru ukorera mu Mujyi wa Chicago.
Aya mashusho bayafatiye ku nkombe z’ikiyaga cya Michigan. Ni kimwe mu biyaga bitanu bigari biri muri USA ya ruguru. Iki kiyaga ni kimwe mu bitemberwaho na benshi. Gihuriwemo n’imijyi ya Chicago, St. Joseph, Milwaukee, South Haven, New Buffalo n’iyindi.
Amwe mu mashusho agize iyi Video:







TANGA IGITEKEREZO