00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kitoko yasohoye amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuhanzi ukomeye muri Uganda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 15 April 2016 saa 10:27
Yasuwe :

Kitoko Bibarwa uba mu Bwongereza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Am In Love’ yakoranye n’umukobwa witwa Sheebah Karungi umwe mu bakunzwe cyane mu muziki muri Uganda.

Indirimbo ya Kitoko na Sheebah Karungi bayikoze mu ntangiriro za Mutarama 2016 ubwo uyu muhanzi aherutse kujya mu Mujyi wa Kampala kuhakorera imishinga bucece. Icyo gihe Kitoko yahavuye akoranye na Sheebah ndetse ngo hari n’abandi bahanzi yagiranye na bo ibiganiro.

Kitoko ati “Icyo gihe nagiyeyo ntabitangaje, byatewe n’impamvu zitandukanye gusa byose byari akazi. Nakoranye na Sheebah, hari n’abandi dufitanye gahunda , byose muzagenda mubimenya gahoro gahoro.”

Kitoko yari asanzwe afite indirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda zirimo nka “Urankunda Bikandenga” ndetse na “Sibyo” yakoranye n’umuhanzi Meddy.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo yakoranye na Sheebah Karungi, hari indi mishinga ikomeye y’indirimbo azasohora cyo kimwe n’ibitaramo ateganya gukorera hanze y’u Bwongereza.

Sheebah Karungi waririmbanye na Kitoko, afite imyaka 29, ni umuhanzi ukomeye muri Uganda akunzwe cyane mu ndirimbo “Malidadi “, “Go Down Low ft Pallaso”, “Otubatisa ft Irene Ntale” n’izindi.

Kitoko na Sheebah

Azwi cyane mu itsinda rya Obsession. Mu myaka itandatu ishize yakoze indirimbo zitabarika zakunzwe zirimo iyitwa “Mwekumwe” na “Twekumwe”. Yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Karere nka Jua Kali wo muri Kenya.

Avuka kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umugandekazi ufite inkomoko muri Ankole. Muri 2012 Sheebah yaje kuba i Kigali aho yakoreraga ibitaramo muri The Manor Hotel i Nyarutarama.

Kitoko Bibarwa mu mashusho y'indirimbo yakoranye na Sheebah

Kitoko akoze iyi ndirimbo nyuma y’indi yakoranye na Lilian Mbabazi yitwa ’Yegwe Weka’ nayo yakunzwe cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .