Indirimbo “Pole Pole” ya Kitoko, ni imwe muri nyinshi yakoreye mu Mujyi wa Kampala ubwo aheruka kujyayo kuharangiriza umushinga wa Album ya Kane yise ‘Pole Pole’. Iyi album igizwe n’indirimbo eshanu zirimo ‘Pole Pole’, ‘Amadayimoni’, ‘Biragoye’, ‘Ni nde’ na ‘Hatuwezi kurudi’.
Yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse kera akiba mu Rwanda ndetse ngo inganzo yayo yayivomye mu buzima busanzwe abantu babamo, ahanini yibanda ku buryo abantu bamwe bacibwa intege abandi bakabaho babazwa ariko nyamara gahoro gahoro bakazasohoka mu bibazo.
Hari aho aririmba agira ati “Twatangiye urugendo bigoye, badutega iminsi tubumva na n’ubu kandi bagipinga, bamwe batwita abatinganyi badushyingira abagore tutazi, batwambitse urubwa batunywesha kanyanga n’urumogi….Pole Pole bazatumenya.”
Kitoko ati “Navuga ko ari indirimbo nanditse kera cyane, ivuga ku buzima abantu banyuramo, gahunda yayo ni uguha abantu icyizere no kubabwira ko gahoro gahoro umuntu agera iyo agana.”

Album ‘Pole Pole’ igizwe n’indirimbo yakoreye muri Uganda ubwo aherutse kujyayo, zatunganyijwe na Producer Paddy Mukasa Kayira [Paddyman] usanzwe akorera abahanzi bakomeye nka Chameleone, Cindy na Good Life.
Amashusho ya Pole Pole yatunganyijwe na Jah Live Films, yanakozweho n’aba Producers batunganyije “Wale Wale’ ya Chameleone. Kitoko yifuza kuzaza kumuri album ye i Kigali mu mpera z’uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO