00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kitoko yashimye ubutwari bwaranze abarokotse Jenoside

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 8 April 2015 saa 10:09
Yasuwe :

Kitoko Bibarwa kuri ubu ubarizwa mu Bwongereza yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse anashimira ubutwari bwaranze abayirokotse abakangurira gukomeza kurangwa n’umutima wa gitwari no kudacika intege.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kitoko yavuze ko nubwo atari mu Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe gikomeye cyo kwibuka ndetse anasaba buri wese kwirinda icyatuma amahano yabaye muri Mata 1994 yakongera kuba ukundi ahubwo ko Abanyarwanda bakwiriye kwiyubaka banasakaza urukundo no kubana kivandimwe bizira ivangura.

Yagize ati, “U Rwanda rwagize amateka mabi azwi ku Isi yose, yatewe n’urukundo ruke, kutumvikana, kudashyira hamwe, amahoro make ndetse n’ivangura rishingiye ku moko. Ariko humura Rwanda ibi bikomere wagize bizakizwa n’abawe, aho turangajwe imbere no kwimika amahoro atarimo ivangura ndetse n’urukundo ruganisha ku iterambere”.

Yakomeje ashimira ubutwari bwaranze abarokotse Jenoside avuga ko ibihe bitoroshye banyuzemo ndetse n’ibyo amaso yabo yabonye babashije kubyigobotora kuri ubu bakaba bari mu bundi buzima butandukanye n’ubwo babagamo icyo gihe.

Ati, “Ndashimira abarokotse Jenoside ku butwari bagize, bihanganiye inzara, ubupfubyi, ubupfakazi, ubumuga ndetse bamwe ubu bitwa ba mama abandi ni ba papa, mukomeza imitima ya gitwari kandi kugira ubuzima ni cyo cy’ingenzi”.

Kitoko yageneye ubu butumwa by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abasaba gukomeza kugira ishyaka, kwibuka biyubaka ari nako baharanira gukora iyo bwabaga bakusa ikivi cy’inzirakarengane zatikiriye muri aya mahano.

Yasohoje akangurira urubyiruko rw’Abanyarwanda ndetse n’abandi bose muri rusange kwirinda ikintu cyose cyatuma bacikamo ibice ari nabyo byabyaye Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni.

Ati, “Jenoside si ukuyirwanya mu Rwanda gusa, mureke tuyirwanye n’ahandi hose kuko yaraduhekuye kandi twabiboneyemo isomo rikomeye. Nimucyo imbaraga zacu tuzikoresha mu kwiteza imbere, kwamamaza no gusakaza ubutumwa bwiza bw’amahoro n’urukundo”.

Kitoko yasabye Abanyarwanda gukomeza kwibuka baniyubaka ndetse bagahasha abapfobya Jenoside n’abashaka gusubiza u Rwanda inyuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .