Umuhanzi w’Umunyarwanda Kitoko Bibarwa, yaraye akoreye igitaramo cye cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza afatanyije n’abahanzi bo muri Uganda.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, Kitoko yakoreye igitaramo mu Mujyi wa London mu Bwongereza aho yari afatanyije na bagenzi be barimo Irny Namubiru na AK47 (murumuna wa Chameleone) bo muri Uganda. Kitoko ni umuhanzi wubatse izina mu muziki w’injyana ya Afrobeat mu Rwanda, (Mu ntangiriro za 2013 akerekeza mu Bwongereza), Yamamaye mu ndirimbo ‘Ikiragi’ , ‘Agakecuru kanjye’, ‘Akabuto’, ’You’, n’izindi
Kitoko yabwiye IGIHE ko, iki gitaramo ari cyo cya mbere akoreye muri iki gihugu kuva muri Werurwe 2013 ari nabwo yakigezemo.
Ati “Ni igitaramo gikomeye cyari cyahuriwemo n’abahanzi batandukanye, abo twafatanyije bazwi cyane mu Rwanda ni Iryn Namubiru na AK47, murumuna wa Chameleone. Ni cyo gitaramo cya mbere nkoreye hano, nabonye cyitabiriwe bishimishije cyane rwose”
Muri iki gitaramo ngo cyitabiriwe n’Abanyarwanda bake ugereranyije n’abo mu bindi bihugu bari bakirimo gusa uyu muhanzi nyarwanda yatunguwe n’uburyo nyinshi mu ndirimbo yaririmbye abafana bari bazizi.
Ati “Abanyarwanda bari bake ugereranyije n’abanyamahanga bari bacyitabiriye. Icyanshimishije ni uko abafana bansabye gusubiramo zimwe mu ndirimbo, binyereka ko banyuzwe n’ibyo nakoze. Nubwo Abanyarwanda bari bake buri wese wacyitabiriye yatashye yishimye , hari hanashize igihe kinini ntaririmba ahantu hari abanyagihugu banjye ariko byagenze neza”
Icyatunguye Kitoko ni uko umubare munini w’abafana wamwishimiye utazi amazina ye y’ubuhanzi. Abashakaga kumuhamagara bamusaba ko yasubiramo zimwe mu ndirimbo, bamwitaga izina ‘Rwanda’.

Ati “Nubwo hari benshi banyishimiye natunguwe no kumva batazi amazina yanjye. Numvaga bahamagara ngo ‘Rwanda again’. Ntabwo bari banzi mu mazina ariko nishimiye uko byagenze”
Kitoko yagiye mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Mbere yo kuyatangira yabanje gufata amasomo y’indimi. Yavuze ko nyuma y’amasomo azagaruka mu Rwanda kubera urukundo arukunda hamwe n’Abanyarwanda.






Umva indirimbo ’Mama’ Kitoko aheretse gukora:
TANGA IGITEKEREZO